Polisi y'u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi (Fire and Rescue Brigade), kuri uyu wa Kane tariki 20 Ukwakira, ryahuguye abanyeshuri biga ku ishuri ry'incuke rya Path to Success International, riherereye mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, ku kurwanya inkongi ubwo bari basuye icyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.
Bigishijwe ku bigize inkongi, amoko yazo, uburyo bwo kuzikumira no kuzirwanya hifashishijwe ibizimyamuriro bitandukanye banerekwa ibikoresho byifashishwa mu gutabara abagwiririwe n'impanuka.
Gabriel Opare, Umuyobozi w'ishuri rya Path to Success International, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko yafashije abana gusobanukirwa akaga gaterwa n'inkongi.
Yagize ati:"Aya mahugurwa ni ingenzi kuko abanyeshuri bayungukiyemo byinshi byerekeranye n'akaga gatezwa n'inkongi harimo no kubura ubuzima, ubumuga no gutikira kw'imitungo by'umwihariko banigishwa uburyo bwo kuzikumira no kuzirwanya.
Yakomeje agira ati:"Twari dusanzwe tubigisha amasomo abafasha kubaka icyizere no kwiyungura ubumenyi bushingiye ku buzima bwabo bwa buri munsi. Uyu munsi rero ni akarusho kuko bungukiye byinshi ku bunararibonye bw'Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi n'ubutabazi bubafashije guhuza ibyo bibazaga n'ibyo baboneshaga amaso gusa n'ubumenyi bushya bungukiye aha bwo gukumira inkongi no kuzirwanya nyirizina.
Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n'ubutabazi rirakangurira abaturarwanda muri rusange igihe habaye inkongi kwihutira guhamagara kuri nimero
111, 0788311224, cyangwa 0788311120.



Kinyarwanda
English










