Polisi y'u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya inkongi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Werurwe ryahuguye abana biga mu ishuri rya Jardin de tout Petits riherereye mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo, uburyo bwo gukumira no kurwanya inkongi .
Aya mahugurwa ari muri gahunda ya Polisi y'u Rwanda yo kwigisha ibigo bya Leta n'abantu batandukanye amasomo y'ibanze yabafasha kwirinda no kurwanya ibyago bikomoka ku nkongi.
Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya inkongi Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko Abana batahejwe muri iyi gahunda yo guhugura abantu uburyo bakwirinda inkongi.
Yagize ati:" abana ntibirengagijwe nabo mu mahugurwa yo gukumira no kurwanya inkongi kuko usanga bagira amatsiko cyane kandi bagakunda gukinisha ibikoresho by'amashanyarazi bishobora guteza inkongi. Iyo habayeho kubigisha ibigendanye no kwirinda inkongi bibafasha gukomeza kwibuka kwirinda icyateza inkongi kandi igihe ibaye nabo bagira uruhare haba mu gufasha ababyeyi babo cg bagahamara ishami ribishinzwe kugira ngo haboneke ubutabazi".

Muri aya mahugurwa yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda giherereye ku Kacyiru, abanyeshuri bigishijwe ibitera inkongi, banerekwa bimwe mu bikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi, harimo kizimyamuriro, Imodoka zifashishwa mu kuzimya inkongi n?izifashishwa mu gutabara abantu bahuye n?inkongi mu nyubako ndende bakabura uko bavamo.
Mutabazi Barbara, Umuyobozi w'ishuri ry?incuke rya Jardin de tout Petits yashimiye Polisi y'u Rwanda kuba yarateguye aya mahugurwa.
Yagize ati " Muri aya mahugurwa tuhungukiye ubumenyi bwinshi buzadufasha kwirinda inkongi haba mu ngo zacu ndetse no ku ishuri.
Ku gicamunsi, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi ryakomereje ku bitaro bya Ruli ( Ruli Hospital Saint Martin Porres), biherereye mu kagali ka Ruli, umurenge wa Ruli, akarere ka Gakenke aho abakozi 72 bo muri ibyo bitaro bahawe amahugurwa yo kurwanya inkongi.
Aya mahugurwa y'umunsi umwe yahawe Abakozi batandukanye bo muri ibi Bitaro harimo, abaganga, abaforomo, abayobozi b'amashami atandukanye, Abashinzwe isuku , ndetse n'abashinzwe umutekano w'ibi bitaro bya Ruli.
Hakozwe igenzura ry? ibikoresho bafite byakwifashishwa igihe haba habaye inkongi banagirwa inama y?uko barushaho kwirinda icyateza inkongi.



Kinyarwanda
English











