Polisi y'u Rwanda, Ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (Fire and Rescue Brigade) kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Ukuboza, yasoje igikorwa cyo guhugura abakozi b'ikigo cy'itumanaho cya MTN na Hotel Beau sejour mu Karere ka Gasabo.
Ni amahugurwa yatanzwe mu gihe cy'iminsi ibiri, yitabirwa n' abakozi 113 barimo 88 ba MTN Rwanda bahuguriwe ku cyicaro gikuru giherereye mu kagari ka Nyarutarama n'abakozi 25 ba Beau sejour hotel mu kagari ka Rukiri I mu murenge wa Remera.
Mu bahuguwe harimo abayobozi b'ibigo byombi, abayobozi b'amashami, abatekinisiye, abashinzwe itumanaho, abashinzwe icungamutungo, abakora amasuku ndetse n'abacunga umutekano.

Basobanuriwe icyo umuriro ari cyo, ibigize inkongi n'amoko yazo, banerekwa uburyo bwo kuzizimya hifashishijwe ibizimyamuriro (Fire extinguishers) bitandukanye biturutse ku miterere ya buri nkongi.
Niragire Theogene ushizwe Umutekano n'imibereho myiza muri MTN Rwanda, yavuze ko amahugurwa bahawe aje ari igisubizo ku mpungenge bari bafite zijyanye no kuba abakozi batari bafite ubumenyi bwo gukumira no kuzimya inkongi.
Yagize ati:"Aya mahugurwa duhawe ni ingenzi kuko aratanga icyizere cy'uko igihe twaba duhuye n'impanuka y'inkongi natwe ubwacu twabasha guhangana na yo mu gihe twaba tutaragerwaho n'ubundi butabazi."
Yakomeje agira ati:"Abakozi bamwe ntibari barabashije kwitabira amahugurwa yabanje ariko kuri ubu buri mukozi asobanukiwe uko yahangana n'inkongi ikiri ntoya yifashishije ibikoresho dufite kandi no mu ngo zacu nta mpungenge tugifite kuko twahawe ubumenyi bwimbitse bwo gukoresha gazi mu buryo butekanye n'uko twayizimya iramutse ifashwe."
Yashimiye Polisi y'u Rwanda kuba yitabiriye ubusabe bwabo, ashishikariza ibindi bigo bifite abakozi bataragerwaho n'ubu bumenyi gusaba ko na bo bahabwa aya mahugurwa.
Polisi y'U Rwanda ishishikariza abaturarwanda kujya batabaza hakiri kare igihe bibasiwe n'inkongi y'umuriro kugira ngo babashe gutabarwa hatarangirika byinshi kuri nimero 111 (umurongo utishyuzwa), 0788311120 cyangwa 0788311224.

Kinyarwanda
English










