Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB) ryahuguye abakozi 40 b'ikigo gishinzwe itumanaho mu Rwanda (MTN). Ni amahugurwa y'iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ukuboza, abera ku cyicaro cya MTN mu Karere ka Gasabo, umurenge wa Remera, Akagari ka Nyarutarama.
Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko aya mahugurwa azafasha abahugurwa kumenya ibitera inkongi n'uko bayirwanya.
Yagize ati" Aya mahugurwa y'iminsi ibiri azafasha abakozi ba MTN kugira ubumenyi ku kurwanya inkongi. Twabasobanuriye ibitera inkongi n'ibiyigize tunabereka uko bakwitabara igihe habaye inkongi."

Aliane Inyange yavuze ko amuhugurwa bahawe ari ingirakamaro kuko bungutse ubumenyi mu gukumira inkongi
Aliane Inyange umwe mu bahuguwe yavuze ko hari byinshi yungutse muri aya mahugurwa harimo uko bazimya inkongi.
Yagize ati "Ntabwo twari tuzi uko umuntu yakoresha ibikoresho byo kuzimya inkongi, ubu turimo kubihugurirwa, twamenye uko umuntu yakwitwara habaye inkongi cyane cyane ku nkongi zituruka kuri gaze mu ngo kandi ubu natwe twashobora gufasha abandi bakagira ubu bumenyi batagize amahirwe yo guhugurwa."
Aya mahugurwa arakorwa mu byiciro aho kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ukuboza hazahugurwa abandi bakozi ba MTN.

Kinyarwanda
English











