Ishami rya Polisi y?u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB) kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Mutarama ryahuguye abakozi b?ikigo gicuruza ibikoresho bitanga ingufu zituruka ku mirasire y?izuba (Engie Energy Access).Iki kigo giherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga, Akagari ka Nunga, hahuguwe abakozi bacyo 28.
Muri aya mahugurwa y?umunsi umwe Polisi yabahuguye ku bitera inkongi, uko bakwirinda inkongi,uburyo bakwifashisha bazimya inkongi n?ibindi bitandukanye.
Kamikazi Consolee, Umuyobozi w?ishami rishinzwe abakozi mu kigo Engie Energy Company yavuze ko amahugurwa bahawe na Polisi y?u Rwanda ari ingirakamaro, aboneraho no gushimira Polisi yayateguye.

Yagize ati? Muri rusange muri iki kigo duha agaciro ubuzima bw?abakozi ari nayo mpamvu twasabye Polisi y?u Rwanda ngo ize iduhugurire abakozi kugira ngo bagire ubumenyi mu gukoresha ibikoresho dufite hano bizimya umuriro. Turashimira Polisi ku mahugurwa meza yatugeneye ubu buri muntu azi uko yakwirinda inkongi n?uko yayizimya iramutse ibaye ari hano ku kazi cyangwa iwe mu rugo.?
Umuyobozi w?ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi , Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko aya mahugurwa Polisi igenda itanga mu bigo bitandukanye igerekaho no kugenzura ibikoresho bafite hanyuma igatanga inama y?ibigomba gukosorwa.
Yagize ati? Ntabwo duhugura abakozi b?ibigo gusa ahubwo tunagenzura ibikoresho bafite ndetse tukanareba ahantu hari ibyuho byateza inkongi. Nyuma yaho tubagira inama y?ibyo bagomba gukosora iyo tubibonye.?
ACP Gatambira yakomeje avuga ko amahugurwa aba agamije gusobanura iby?ibanze bitera inkongi kugira ngo babyirinde, uburyo bwo kuzimya inkongi hakoreshejwe uburyo butandukanye. Abaturage kandi banakangurirwa kujya bihutira gutabaza Polisi igihe habaye inkongi bakaba bahamagara kuri telefoni: 111,112 no kuri 0788311224.



Kinyarwanda
English











