Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yahuguye abagize komite zo kwicungira umutekano mu turere twa Ngororero na Kayonza

Mu rwego rwo gushishikariza abaturage gukomeza kwibungabungra umutekano no gukumira no kurwanya ibyaha, Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Ngororero na Kayonza zatanze amahugurwa ku bagize komite zo kwicungira umutekano kuri uyu wa kabiri taliki ya 7 Werurwe 2017.

Mu mahugurwa yahawe abagize izi komite zo kwicungira umutekano mu karere ka Ngororero, umurenge wa Muhororo, yatanzwe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha, AIP Alliane Muhorakeye ari kumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Harerimana Adrien, abakozi b’umurenge n’ab’utugari bose,  ahahuguwe abagera ku 167; naho mu karere ka Kayonza, umurenge wa Mukarange, bahuguwe na AIP Leonille Mujawamariya , hahugurwa abagera kuri 49.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge  yasabye aba bagize izi komite gukora ibishoboka byose bagakumira ibyaha bitaraba aho kubirwanya byamaze kuba.

Yabasabye kandi gukangurira abaturage bashinzwe, kurangwa n’indangagaciro na kirazira biranga abanyarwanda kuko ubifite yirinda no gukora icyaha.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye amahugurwa, AIP Muhorakeye , yabibukije ko umutekano  ari ishingiro rya byose, kuko ntacyo wakora udafite umutekano.

Yakomeje ababwira ko aribo bafite inshingano yo kwigisha abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge banashishikariza ababikoresha kubireka kuko uwabinyweye bimutera gukora ibindi byaha bitandukanye birimo urugomo, ubujura, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.

Yabasabye kubirwanya no gutanga amakuru ku nzego zibakuriye y’ibishobora kuba birenze ubushobozi bwabo.

Nyuma y’aya mahugurwa, abagize izi komite biyemeje ko bagiye kurushaho kuzuza inshingano zabo bagatangira amakuru kugihe,ndetse bagirana imihigo  n’umurenge  yo kurwanya no guca ibiyobyabwenge mu tugari baturutsemo  ndetse no gukaza umutekano biciye mu marondo ndetse no kwitabira gahunda y”Ijisho ry’umuturanyi” kuko babona yabafasha byinshi mu gukumira ubujura bw’amatungo n’imyaka mu mirima.

Mu karere ka Kayonza, AIP Mujawamariya we yabahuguye ku ngingo nyinshi zirimo gukumira ibyaha bitaraba no gukaza amarondo nk’uburyo bwo kubikumira, gutangira amakuru ku gihe ku banyabyaha bari mu midugudu yabo, yakomoje kandi ku kugira isuku mu ngo no ku mubiri bigomba kuranga abaturage ndetse no kurengera ibidukikije.

AIP Mujawamariya yagize ati:” Kugeza ubu umutekano turawufite ariko ntidukwiye kwirara, ni ngombwa ko dukora ibishoboka tukawusigasira, ikindi ntacyo watumarira tudafite ubuzima bwiza, niyo mpamvu kurangwa n’isuku mu ngo no ku mibiri yacu bigomba kuba mu mihigo yacu, tugaharanira n’ibindi byose bituma tugira ubuzima bwiza.”

Nyuma y’aya mahugurwa, abagize izi komite mu murenge wa Muhororo biyemeje ko bagiye kurushaho kuzuza inshingano zabo bagatangira amakuru kugihe,ndetse bagirana imihigo  n’umurenge  yo kurwanya no guca ibiyobyabwenge mu mirenge yabo ndetse no gukaza umutekano.

Uwamahoro Alphonse wari waturutse mu kagari ka Matare, umurenge wa Muhororo muri Ngororero , yavuze ko nyuma y’aya mahugurwa bamenye neza uko bakumira icyaha.

Yagize ati:” Aya mahugurwa ni ingirakamaro kuko ntitwari tuzi neza uko twakumira icyaha kitaraba, ahubwo ahanini twashishikazwaga no gufata abagikoze, ariko ubu tugiye kujya dukumira ibyaha bitaraba, kuko kwirinda biruta kwivuza”.