Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yahaye abanyeshuri ba King David Academy ibiganiro byo kwirinda ibiyobyabwenge n’ icuruzwa ry’abantu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo, kuwa kane tariki ya 10 Gicurasi yahaye ibiganiro byo kwirinda ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu abanyeshuri bagera kuri 520 bo mu ishuri ry’isumbuye rya King David (King David Academy) riherereye mu mudugudu wa Kabagendwa, akagari ka Kamashashi, umurenge wa Nyarugunga, mu karere ka Kicukiro.

Ibi biganiro byatanzwe n’umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugunga Chief Inspector of Police (CIP) Augustin Mushumba, wakanguriye aba banyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku myigire n’ubuzima bwabo.

Yaravuze ati:”Ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku muntu ubikoresha, aho usanga bigenda bikangiza ubwonko bwe bityo ntabe akibasha kwiyobora we ubwe, ahubwo akayoborwa nabyo. Iyo umuntu yabaswe nabyo kwiga ntaba akibikozwa.”

CIP Mushumba yanababwiye ko ibiyobyabwenge bikurura n’izindi ngeso zitari nziza.

Yaragize ati:” Kenshi ababinywa bibashora mu ngeso z’ubusambanyi, ubujura n’ibindi kuko usanga ntacyo batinya bitewe no kuyoborwa nabyo. Ugasanga umuntu yishe ejo he hazaza heza.”

Yanabashishikarije kandi gutanga amakuru ahantu hose haba harangwa ibiyobyabwenge kandi bakirinda kunywa inzoga batarageza ku myaka y’ubukure, abasaba kuba intangarugero kuko umunyeshuri mwiza arangwa no kugira ikinyabupfura kandi agakurikira amasomo ye neza.

CIP Mushumba yanabaganirije ku icuruzwa ry’abantu, ababwira ko bagomba gushishoza no kugira amakenga y’umuntu uwo ariwe wese uza ababwira ko agiye kubashakira amashuri meza cyangwa akazi hanze y’igihugu.

Yarababwiye ati:” Muzirinde abantu baza babizeza ibitangaza nk’ibyo, kuko baba bababeshya iyo babatwaye bakabagezayo babakoresha imirimo y’ingufu, abandi bakabashora mu busambanyi, bikabicira ubuzima bakiri bato.”

Yanabasabye kujya birinda impano za hato na hato bahabwa n’abantu bagamije kubashora mu busambanyi.

Ibi biganiro byari byanitabiriwe n’umuyobozi w’uburinganire bw’ibitsina byombi (Gender) mu Ishuri rikuru ry'imyuga n'ubumenyingiro (IPRC) rya Kigali Nyambo Muhizi Chantal.