Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yagiranye inama nyunguranabitekerezo n?abamotari bakorera mu Karere ka Huye

Tariki ya 23 Gashyantare 2022, Polisi ikorera mu Karere ka Huye yakoranye inama nyunguranabitekerezo  n?abamotari 250  Bibumbiye muri koperative ebyiri arizo CIM (Koperative Intambwe  Motari) na COTAMOHU (Coperative de Taxi Moto de Huye), iyi nama ikaba yari iyobowe n?umuyobozi wa Poilisi mu Karere ka Huye Senior Superintendent of Police (SSP) Bonifce Kagenza ikaba yabereye ku kibuga mpuzamahanga cy?Akarere ka Huye.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Huye Senior Superintendent of Police Boniface Kagenza yavuze ko iyi nama nyunguranabitekerezo n?abamotari yari gamije ko abamotari bakomeza gukora akazi ko gutwara neza abagenzi kandi bubahiriza amategeko y?umuhanda hirindwa impanuka ndetse n?ibindi byaha.

Yagize ati? Abamotari basabwe kwirinda amakosa akorerwa mu muhanda yaba amakosa akorwa n?abamotari ubwabo ndetse naterwa n?abagenzi batwaye kuko hari igihe usanga umumotari atwaye umuntu wasinze akaba yanahanuka kuri moto akagwa mu muhanda akahasiga ubuzima?

Abamotari kandi bibukijwe kujya birinda kugenda nabi mu muhanda kuko hari abamotari bamwe na bamwe bagenda nabi mu muhanda batubahiriza ibimenyetso byo mu muhanda byaho abanyamaguru bambukira, kugenda banyura hagati y?imodoka kandi  ibi byose aribyo bitera impanuka za hato na hato.

Yakomeje avugako abamotari bibukijwe kujya batangira  amakuru ku gihe  yaho babonye umuntu wese wahungabanya umutekano kuko byagaragaye kenshi ko hari bantu bakora ibyaha biwuhungabanya bateze moto.

SSP Kagenza yanibukije abamotari kujya bagenzura abagenzi batwaye ko badatwaye magendu ndetse n?ibiyobyabwenge kuko byagaragaye kenshi ko abantu bakora ubucuruzi bwa magendu ndetse n?ibiyobyabwenge bifashisha moto mu kubitwara.

Abomotari kandi bibukijwe ko bagomba kugira ibyangombwa bibaranga kwambara imyenda iranga koperative bakorera ndetse n?ibyangombwa biranga ibinyabiziga byabo kuko bituma umumotari ugize ikibazo mu kazi ke afashwa mu buryo bworoshye.

Abamotari baganirijwe no ku ngamba zo kwirinda Covid-19  aho bakanguriwe kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta yo gukumira iki cyorezo, bakangurirwa gukingirwa byuzuye ndetse no gufata urukingo rushimangira kugira barusheho gukora akazi kabo neza ndetse no gukumira Koronavirus.