Raporo zitandukanye zigaragaza ko urubyiruko ruza ku isonga mu bishora mu biyobyabwenge by’amoko atandukanye; mu byo rukora habaka harimo kubyinjiza mu gihugu babikuye muri bimwe mu bihugu bihana imbibi n’U Rwanda, kubitunda no kubikwirakwiza babikura mu gace runaka babijyana ahandi, kubinywa, kubicuruza; abandi bakaba babikoresha mu buryo butandukanye.
Mu rwego rwo gukumira no kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge ku rubyiruko; Polisi ikora ubukangurambaga mu bigo by’amashuri, ahabereye imikino n’imyidagaduro, mu biterane by’Ivugabutumwa, mu masoko, aho abagenzi bategera ibinyabiziga, n’ahandi hahurira abantu benshi; ibiganiro bihatangirwa bikaba byibanda ahanini ku ngaruka zo gucuruza, kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge; Polisi ikaba ikora ubu bukangurambaga ifatanyije n’izindi nzego n’Abafatanyabikorwa bayo batandukanye.
Ni muri urwo rwego, ku wa kane tariki 5 Nyakanga uyu mwaka, Polisi yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri biga mu bigo bine barenga 2 300, ibakangurira kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera.
Ibigo byabereyemo ubu bukangurambaga ni: Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Petero - Nyange I (Groupe Scolaire St Pierre Nyange I) ruri mu karere ka Musanze; Ishuri ryisumbuye rya Gafunzo n’Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Jean Bosco - Shangi (GS Saint Jean Bosco - Shangi (Nyamasheke), n’Urwunge rw’Amashuri rwa Gikomero rubarizwa mu karere ka Gasabo.
Mu kiganiro yagiranye n’abiga mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Petero - Nyange I, ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Musanze hagamijwe ubufatanye mu gukumira ibyaha , Chief Inspector of Police (CIP) Viateur Ntiyamira, yababwiye ko Ibiyobyabwenge bikunze gufatirwa muri aka karere higanjemo Urumogi n’inzoga zitemewe mu Rwanda zirimo insukano nka Kanyanga n’izo mu masashi nka Chief Waragi, Suzi, Kitoko, Host Waragi na Zebra Warage; kandi ko ababyinjiza mu gihugu babikura muri bimwe mu bihugu byo muri aka karere bihana imbibi n’U Rwanda.
Ku bijyanye n’ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge, CIP Ntiyamira yabitinzeho cyane; abwira uru rubyiruko ati,"Ibiyobyabwenge ubwabyo birisobanuye. Nk’uko izina ryabyo ribivuga, bitesha ubwenge uwabinyoye; hanyuma agakora ibyaha bitandukanye kubera ko nta bwenge n’umutimanama aba afite."
Yagize kandi ati," Nta wushobora gutsinda mu ishuri; cyangwa ngo agire icyo yimarira mu buzima; cyangwa akimarire umuryango we n’Igihugu muri rusange anywa urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge. Muragirwa inama yo kwirinda icyitwa ikiyobyabwenge aho kiva kikagera niba mushaka kugira ahazaza heza."
Yababwiye ko bamwe mu rubyiruko batwara inda bitewe no kunywa urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge; kandi ko ababinywa bahura n’ibindi bibazo bikomeye birimo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no kureka ishuri, kandi ko bitera ababinywa gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa; abasaba kubyirinda, kandi bagakangurira urubyiruko bagenzi babo kubyirinda.
Umuyobozi wa Groupe Scolaire Saint Pierre Nyange I, Nsengiyumva Pierre Celestin yashimye Polisi ku butumwa yahaye abanyeshuri abereye Umuyobozi; ayizeza ko bazajya bagena igihe cyo kuganiriza abanyeshuri ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge.
Kwirinda ibiyobyabwenge by’amoko yose ni bwo butumwa Polisi yatanze mu Ishuri ryisumbuye rya Gafunzo, mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Jean Bosco -Shangi no mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gikomero.
Kinyarwanda
English











