Mu rwego rwo gukomeza gufatanya n’izindi nzego gukumira no kurwanya gutwara inda zitateganyijwe ku rubyiruko, Polisi y’u Rwanda yaganirije abanyeshuri bagera ku 4 000 biga mu bigo 12 bibarizwa mu turere twa Bugesera, Nyabihu, Musanze, Nyanza, Gasabo na Kirehe ku buryo bazirinda n’uruhare rwabo mu kuzikumira.
Ubu bukangurambaga bwakozwe n’abashinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu turere twavuzwe haruguru. Bwakozwe mu bihe bitandukanye mu minsi itatu ishize y’iki cyumweru. Bose bibanze ku gitera abangavu gutwara inda zitateganyijwe n’uburyo bazirinda.
Abanyeshuri baganirijwe kuri iyi ngingo harimo abo muri Bugesera biga mu Rwunge rw’amashuri rwa Mayange A, ETO Nyamata n’Ishuri ribanza rya Kagasa.
Hari kandi abo mu bigo bine byo mu karere ka Nyabihu ; ari byo: Urwunge rw’amashuri rwa Gitebe, urwa Muringa, urwa Rubare n’urwa Rwankeri.
Mu karere ka Musanze Polisi yaganiriye n’abiga muri Ecole Technique de Formation Professionnelle (ETEFOP) na Musanze Integrated Polytechnic College (MIPC).
Abandi yagiranye na bo ibiganiro harimo abiga muri College Maranatha (Nyanza), World Mission (Gasabo), n’abiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Musaza (Kirehe).
Mu kiganiro yagiranye n’abiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Gitebe, urwa Muringa n’urwa Rubare, ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Nyabihu, Inspector of Police (IP) Alexandre Minani yababwiye ko kwishora mu busambanyi, kunywa ibiyobyabwenge, irari , kudakurikiza inama z’ababyeyi n’abarezi, kutagira amakenga n’ubushishozi buke biza ku isonga mu bituma abangavu batwara inda zitateganyijwe.
Yongeyeho ko gutwara inda zitateganyijwe bijyana kandi n’izindi ngaruka zirimo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kuba ababyeyi imburagihe, kureka ishuri n’ipfumwe.
IP Minani yakomeje ubutumwa bwe agira ati,"Kurarikira ibyo ababyeyi banyu cyangwa abandi bafite inshingano zo kubarera batabona bishobora kubakururira ingorane n’ibibazo bikomeye. Mukwiriye kunyurwa n’uko muri."
Yagize kandi ati," Abatera inda abangavu babashukisha ibintu binyuranye birimo amafaranga na telefone ngendanwa. Mugomba kwima amatwi, kandi mukamaganira kure ubashuka ashaka kubajyana mu tubyiniro, utubare n’amahoteri agamije kubagurira ibinyobwa bisembuye kugira ngo musinde abone uko abasambanya; nyuma y’igihe gito mwisange mutwite ."
Yabasabye kwirinda kunywa inzoga no kwishora mu biyobyabwenge babitunda, babicuruza cyangwa babikoresha; ahubwo bagatungira Polisi agatoki ababikora.
Ushinzwe urubyiruko , umuco na siporo mu karere ka Nyabihu, Murwanashyaka Bosco yashimye Polisi ku bw’ubwo bukangurambaga ku gukumira no kurwanya inda zitateganyijwe mu bangavu; anasaba abo banyeshuri gukirikiza inama bagiriwe; aha akaba yarababwiye ko biri mu nyungu zabo, imiryango yabo n’igihugu muri rusange.
Nyuma yo kunyurwa n’inyigisho za Polisi, abiga muri ETEFOP na Musanze Integrated Polytechnic College bashyizeho amahuriro yo gukumira ibyaha bibanda cyane ku kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge n’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ibi biganiro byitabiriwe kandi n'abarezi bo muri ibyo bigo by'amashuri 12.
Kinyarwanda
English











