Ku wa kabiri tariki 13 Ugushyingo uyu mwaka abanyeshuri barenga 2 000 biga mu bigo bitatu byo mu turere twa Kayonza, Musanze na Gakenke baganirijwe ku myitwarire ikwiriye kubaranga mu biruhuko bagiye kujyamo kugira ngo birinde gukora ibyaha no kugwa mu bishuko bishobora kubaviramo ibibazo bitandukanye.
Ubu butumwa babuherewe mu biganiro bagiranye na Polisi y’u Rwanda muri utu turere ifatanyije n’Abayobozi b’Inzego z’ibanze.
Mu karere ka Kayonza byabereye mu kigo cy’abakobwa kizwi nka Fawe Girls School, Polisi ikaba yari ihagarariwe n’ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’inzindi nzego, Assistant Inspector of Police (AIP) Leonille Mujawamariya.
Mu kiganiro yagiranye n’abo banyeshuri b’abakobwa bagera kuri 640, AIP Mujawamariya yababwiye ati,"Dore mugiye kujya mu biruhuko. Muzirinde ubuzererezi, kujya mu tubyiniro, utubare n’ahandi mushobora guhurira n’ibishuko."
Yakomeje agira ati, "Hari abantu bakuru bashukisha urubyiruko ; cyane cyane abakobwa ibintu birimo telefone zigendanwa, amafaranga no kubasohokana hanyuma bakabashora mu ngeso mbi zirimo gukorana na bo imibonano mpuzabitsina ibaviramo bamwe gutwara inda zikurikirwa n’ingaruka zitandukanye zirimo kuva mu ishuri, kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina."
Yabasabye kunyurwa n’ibyo bahabwa n’ababyeyi babo cyangwa ababarera aho kurarurwa n’ibishobora kubashyira mu ngorane.
AIP Mujawamariya yababwiye ko urubyiruko rugize umubare munini w’abishora mu biyobyabwenge bitera ubinywa uburwayi butandukanye bikanamutera gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’ubujura; bityo abasaba kwirinda ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza habo.
Mu karere ka Musanze ibi biganiro byabereye mu Kigo cy’ishuri ryitiriwe Mutagatifu Vincent, bikaba byaratanzwe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira.
Yasabye abo banyeshuri kujya batanga ku gihe amakuru yerekeranye n’ihohotera rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana n’icuruzwa ry’abantu. Ibi biganiro byarangiye abo banyeshuri bashyizeho amahuriro yo kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge n’ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse bahabwa imfashanyigisho bazifashisha mu kwigisha abandi kwirinda ibi byaha.
Umuyobozi wiri shuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Vincent, Soeur Uwanyirigira Christine yashimye Polisi ku kiganiro yagiranye n’abo banyeshuri gikubiyemo ubutumwa bwo kubakangurira kwirinda ibyaha no kurangwa n’imyitwarire myiza mu biruhuko, aboneraho kubasaba gukurikiza inama bagiriwe.
Na none ibiganiro nk’ibi byabereye mu kigo cy’amashuri cya Nyarutovu kiri mu karere ka Gakenke; bikaba byaratanzwe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Justin Murenzi.
Kinyarwanda
English











