Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yaganirije abanyeshuri bo mu bigo 6 ku icuruzwa ry’abantu

Polisi y’u Rwanda yaganirije abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri yisumbuye bitandatu bibarizwa mu bice bitandukanye by’Igihugu ku icuruzwa ry’abantu; ibabwira amayeri akoreshwa n’abantu bashaka abo bajya gucuruza mu mahanga; ibakangurira gushishoza kugira ngo batagwa mu mutego wa bene abo bantu bigaragaza nk’abanyampuhwe nyamara bagambiriye gucuruza ikiremwamuntu mugenzi wabo.

Abanyeshuri Polisi yagiranye na bo ibiganiro biga mu : Urwunge rw’amashuri rwa Karungu (Gakenke), urwa Rugote (Rutsiro), urwa Rusiga (Rulindo), urwa HVP Gatagara (Huye) Urwunge rw’amashuri rwa Ndago (Burera) n’abo muri College Saint André (Nyarugenge).

Ibiganiro nk’ibi biri muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo gufatanya n’izindi nzego gukumira inda mu bangavu dore ko hari ibigo byagaragayemo iki kibazo aho bamwe mu bana b’abakobwa byabaviriyemo kureka ishuri n’izindi ngaruka zitandukanye.

Aganira n’abo muri College Saint André, ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Nyarugenge, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yabanje kubasobanurira icyo icuruzwa ry’abantu ari cyo; aha akaba yarababwiye ko ari ibikorwa bihindura umuntu igicuruzwa bijyanye no gushakisha cyangwa kwimurira umuntu ahandi mu gihugu cyangwa mu mahanga hakoreshejwe uburiganya, ibikangisho, imbaraga cyangwa agahato, ububasha ubikora aba amufiteho, akenshi hagamijwe kumwangiriza ubuzima cyangwa kumubyaza inyungu zitemewe akoreshwa mu biterasoni, mu buraya, mu bikorwa binyuranyije n’amategeko, mu bisa n’ubucakara, kumwica urubozo no kumukorera urugomo ndengakamere cyangwa kumukoresha imirimo yo mu rugo nk’umuja, hishingikirijwe intege nke umuntu afite zikomoka ku bibazo afitanye n’ubuyobozi, ku gutwita k’umugore wibana, indwara, ubumuga n’ibindi bibazo byatuma umuntu muzima akora icyo atatekereje nk’uko biteganywa n’ingingo ya 250 y’Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Yongeyeho ko bifatwa na none nko gucuruza abantu, kubashakamo inyungu hakoreshejwe kubagira abasabirizi ku gahato, kubabera ababyeyi batababyaye hakoreshejwe ikiguzi mu buryo butemewe n’amategeko, kubakoresha mu mashusho y’urukuzasoni, mu masiporo abangamiye ubuzima, kubashora mu ntambara, kubana na bo nk’umugore n’umugabo hagamijwe iyicarubozo n’icuruzwary’ingingo z’imibiri yabo nk’uko iyi ngingo ikomeza ivuga.

CIP Umutesi yabwiye abo banyeshuri ko abakora iki cyaha babwira abo bajyana ko bazagira imibereho myiza aho babajyana babizeza imirimo myiza; ariko ko iyo babagejejeyo babambura ibyangombwa byose, hanyuma bakabakoresha imirimo ivunanye nta gihembo; ubundi bakabashora mu bikorwa by’urukozasoni nk’ubusambanyi; abandi bakababaga bakabakuramo zimwe mu ngingo z’umubiri nk’impyiko bakazigurisha abazikeneye ku mpamvu zitandukanye.

Mu butumwa ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Huye, Chief Inspector of Police (CIP), Rose Ndikumana yagejeje ku biga mu Rwunge rw’amashuri rwa HVP Gatagara yababwiye ati," Abacuruza abantu bakora ibishoboka byose kugira ngo hatagira umenya ibikorwa byabo usibye uwo bashaka kujya gucuruza. Umuntu nk’uwo ushaka kubajyana aho mutazi abatesheje ishuri nta cyiza aba abifuriza. Nihagira ubizeza ibyo bitangaza ntimukabyihererane mwibwira ko ari umugiraneza; ahubwo muzabimenyeshe ababyeyi banyu, ababarera, cyangwa inzego z’umutekano kugira ngo niba ari ushaka kujya kubacuruza afatwe."

Abayobozi b’ibigo by’amashuri Polisi yakoreyemo ubu bukangurambaga bayishimiye ubutumwa yahaye abanyeshuri  babereye abayobozi; babasaba gukurikiza inama bagiriwe; banasaba ko ibiganiro nk’ibi byaba kenshi.