Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yaganirije abanyeshuri ba TTC Rubengera ku bubi bw’ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi yahaye ibiganiro byo kwirinda ibiyobyabwenge n’ibisindisha, ndetse no gukomeza kwibungabungira umutekano  abanyeshuri barenga 500 biga mu Ishuri Nderabarezi rya Rubengera (TTC Rubengera), kuwa mbere tariki ya 3 Nyakanga.

Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Rutebuka ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Karongi yakanguriye aba banyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku myigire yabo, anabashishikariza gutanga amakuru y’ahantu hose haba byaba birangwa kandi bakirinda kunywa inzoga batarageza ku myaka y’ubukure.

Yagize ati: “Urubyiruko, nimwe maboko y’igihugu, kandi nimwe bayobozi bacyo b’ejo hazaza. Ni ngombwa ko rero imbaraga zanyu muzikoresha mu kwiga no mu guteza imbere igihugu cyanyu, aho kuba imbata z’ibiyobyabwenge”.

IP Rutebuka yanibukije aba banyeshuri ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka zirimo nko gutwara inda zidateganyijwe, kureka amashuri n’izindi nyinshi.

Yabaganirije kandi ku gukumira no kurwanya icuruzwa ry'abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, anabasaba gutanga amakuru ku cyahungabanya umutekano, haba mu kigo no hanze yacyo.

Yasoje asaba aba banyeshuri guha imbaraga no gukorera mu  matsinda yo kurwanya ibyaha (Anti crimes Clubs)bafite mu kigo cyabo kuko bituma ibyaha bigabanuka.

Umuyobozi w’iki kigo Mukiza Gervais yaravuze ati:”Gukangurira urubyiruko ububi bw’ ibiyobyabwenge ni imwe mu ngamba ifatatika yo kurinda urubyiruko kwangizwa nabyo. Ndizera ko inama bahawe bazazikurikiza ndetse ibi bikazanabafasha kuvamo abanyarwanda bafite ubumenyi ndetse buzanafasha mu iteramere ry’ igihugu muri rusange.”

Yasabye abanyeshuri abereye umuyobozi kwirinda ibiyobyabwenge ahubwo bagashyira imbaraga mu masomo dore ko ariyo nshingano yabo nyamukuru.