Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Nzeri, ubugenzacyaha bwafashe icyemezo cyo gukomeza iperereza kuri Adeline Rwigara, Anne Rwigara na Diane Rwigara bafunze ku byaha bakekwaho byo guhungabanya umutekano w’igihugu no gukoresha inyandiko mpimbano.
Mu iperereza bakorwagaho, Polisi yatahuye ibimenyetso bigaragaza ko aba uko ari batatu hari ibikorwa barimo bigambiriye gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.
Ibi kandi bikaba byiyongera ku myitwarire yabaranze yo kwanga gukorana neza n’ubugenzacyaha, mu iperereza ry’ibanze bakorwagaho, no gutangaza ku mugaragaro ibyo babajijwe n’ubugenzacyaha byose kandi ubundi bigomba kuba ari ibanga.
Ibi byose rero byatumye ubugenzacyaha, mu bubasha buhabwa n'amategeko bufata icyemezo cyo kubafunga. Polisi yemerewe iminsi itarenze itanu (5) kugirango irangize iperereza ryayo, hanyuma hashingiwe ku bimenyetso byegeranyijwe hagafatwa icyemezo harimo no kuba bashyikiriza dosiye ubushinjacyaha.
Aba bakekwaho ibi byaha bamenyeshejwe uburenganzira bwabo buteganywa n’amategeko burimo no kugira ababunganira.
ACP Theos Badege
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda
Kinyarwanda
English











