Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yafatanyije n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’Ubuzima n’iy’Urubyiruko gukangurira abatuye Rusizi kwirinda Ibiyobyabwenge

Ku wa kabiri tariki 17 Nyakanga uyu mwaka, Minisiteri y’Ubuzima, iy’Urubyiruko n’abandi bayobozi mu nzego za Leta zitandukanye bafatanyije na Polisi y’u Rwanda mu gukangurira abatuye akarere ka Rusizi kwirinda Ibiyobyabwenge.

Ubu bukangurambaga bwaranzwe n’urugendo rureshya na Kilometero imwe rwahereye ahitwa Kadasomwa rusorezwa ku Kibuga cy’Umupira w’amaguru kiri mu kagari ka Cyangugu, mu murenge wa Kamembe.

Abitabiriye uru rugendo bari bitwaje ibyapa byanditseho ubutumwa bugaragaza ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge; bukaba kandi bwarakanguriraga abantu b’ingeri zose kwirinda kubyishoramo.

Habaye kandi igikorwa cyo kumena no gutwika ibiyobyabwenge byafatiwe muri aka karere mu minsi ishize bigizwe n’ibiro 200 by’Urumogi, Litiro 2 000 z’inzoga z’amoko atandukanye zitujuje ubuziranenge na Litiro 20 za Kanyanga.

Mu butumwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi yagejeje ku bagera ku 4 000 bitabiriye inama yabereye aho hantu, yababwiye ko Urumogi na Kanyanga bifatwa nk’Ibiyobyabwenge mu Rwanda hakurikijwe ibiteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n'ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n'urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo.

Yabwiye abari aho ko ibindi bifatwa nk’Ibiyobyabwenge mu Rwanda harimo Mayirungi, Chief Waragi, Suzie, Muriture; Kole na Lisansi (Kubihumeka) nk’uko iri Teka ribiteganya.

Dr Ndimubanzi yagaragaje ko iri Teka rivuga ko gifatwa nk’Ikiyobyabwenge mu Rwanda ikintu cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n'ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize; ikirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro; ndetse n’ikinyobwa cyose cyateganywa nk’ikitemewe n’Amabwiriza ya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze.

Ku byerekeye ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima yavuze ko ababinywa barwara indwara zitandukanye zirimo izifata mu myanya y’ubuhumekero, mu muhogo n’ahandi; kandi ko Ibiyobyabwenge bigabanya ubushobozi bw’umubiri no gutekereza ku babinywa.

Yakanguriye abari aho kwirinda Ibiyobyabwenge by’amoko yose; kandi abasaba kugira uruhare mu gukumira no kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu, icuruzwa, inyobwa n’ikoreshwa ryabyo batanga amakuru yerekeye ababikora.

Minisitiri Mbabazi yabwiye urubyiruko rwari aho ko kunywa urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge bishobora gutuma bishora mu busambanyi cyangwa izindi ngeso mbi zikurikirwa n’ingaruka zirimo gutwara inda, kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kureka ishuri, ipfunwe no gutakaza icyizere cy’ubuzima; abagira inama yo kubyirinda no gukangurira urubyiruko bagenzi babo kubyirinda.

Yagize ati,"Abanywa Ibiyobyabwenge baba bangiza ahazaza habo kubera ko umunywi wabyo nta migambi y’iterambere agira; ibye ni ugupfusha ubusa amafaranga ayagura ibyangiza ubuzima bwe aho kuyashora mu bindi  byemewe n’amategeko bimuteza imbere."

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Commissioner of Police (CP) Rogers Rutikanga wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda muri ibyo bikorwa byo gukangurira abatuye akarere ka Rusizi kwirinda ibiyobyabwenge, yabwiye abaturage bari aho kuri icyo kibuga ko Ibiyobyabwenge bitera ababinywa gukora ibyaha bitandukanye birimo gufata ku ngufu, gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa, n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Yababwiye ati,"Gutunda, gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge ubwabyo ni icyaha. Ubifatanywe arafungwa; kandi agacibwa ihazabu. Kubishoramo amafaranga ni  ukuyapfusha ubusa kuko iyo bifashwe biramenwa; ibindi bigatwikwa nk’uko byagenze uyu munsi . Ababyishoramo baragirwa inama yo kubireka."

CP Rutikanga yakomeje ubutumwa bwe agira ati," Abishora mu biyobyabwenge, ni ukuvuga; ababyinjiza mu gihugu, ababitunda babikwirakwiza hirya no hino mu gihugu, ababicuruza n’ababikoresha; bamwe ni abavandimwe banyu; abandi ni inshuti cyangwa abaturanyi banyu. Nubona umwe muri bo arimo kubinywa cyangwa arimo kubicuruza; uzamugire inama yo kubireka. Niwigira ntibindeba ukumva ko kuba yishora mu biyobyabwenge nta cyo bigutwaye uzaba wihemukira kuko uwo uhishira azahindukira agakora ibikorwa biguhungabanya bikanahungabanya abandi."