Polisi y’u Rwanda ku italiki 23 Kanama yafatanye ikiro kimwe cy’ikiyobyabwenge kizwi ku izina rya ‘cocaine’ umugore witwa Ddungu Hasifa w’imyaka 47 y’amavuko.
Ddungu ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza unafite inkomoko mu gihugu cy’Ubugande yafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ahagana saa moya za mugitondo ubwo yavaga mu gihugu cy’Uburundi yerekeza ku kibuga mpuzamahanga cya Entebbe mu gihugu cy’Ubugande.
Polisi ikorera ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali imaze gukeka Ddungu,yaramusatse maze imusangana ibi biyobwambwenga bifite agaciro ka miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda.
ACP Theos Badege, ukuriye Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda,yabwiye itangazamakuru ko igihugu cy’u Rwanda atari inzira y’ibiyobwabwenge kandi ko uwariwe wese uzagerageza gukorera bene ibi byaha ndegamipaka mu Rwanda ko azafatwa agahanwa hakurikijwe amategeko.
Yasabye abagenzi kujya bihutira kumenyesha Polisi n’izindi nzego z’umutekano ikintu cyose cyahungabanya umutekano.
ACP Badege yasabye Polisi z’ibihugu kurushaho gufatanya mu gutahura no gufata abakora cyangwa abagira uruhare buri bene ibi byaha ndega mipaka.
Aramutse ahamwe n’cyaha, Ddungu yahanishwa ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda mu ngingo yayo ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu.
Mu gihe ibi byaha bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.
Kinyarwanda
English











