Polisi y’u Rwanda yafatanye abagabo batatu amabuye y’agaciro y’ubwoko butandukanye angana n’ibiro 767 bakekwa kuba baribye Kompanyi ebyiri zikora imirimo y’ubucukuzi bwayo.
Ku cyumweru tariki 22 z’uku kwezi, uwitwa Nsengiyumva Evariste Polisi yamufatanye ibiro 669 bya Wolfram. Byafatiwe iwe mu rugo mu kagari ka Rukore, umurenge wa Kamubuga, mu karere ka Gakenke. Arakekwa kuba yarayaguze n’abayibye Kompanyi icukura amabuye y’agaciro mu karere ka Burera yitwa Gifurwe Mining and Procecing Ltd.
Undi wafatanywe amabuye y’agaciro y’amibano ni uwitwa Ndacyayisenga Jean de Dieu wafatanywe ibiro 40 bya Gasegereti abipakiye kuri moto ifite nimero za pulake RB 794J. Arakekwa kuba yarayibye cyangwa yarayaguze n’abayibye Kompanyi icukura ubu bwoko bw’amabuye y’agaciro mu karere ka Rulindo yitwa Rutongo Mining Concession. Yafatiwe mu kagari ka Nyabugogo, mu murenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge. Uyu na we yafashwe ku wa 22 Mata uyu mwaka.
Ku wa gatandatu tariki 21 z’uku kwezi Polisi yafatanye uwitwa Maniraguha Jean de Dieu ibiro 58 bya Gasegereti abipakiye kuri moto ifite nimero za pulake Moto RD 214 Z. Arakekwa kuba na we yarayibye Kompanyi ya Rutongo Mining Concession. Yafatiwe mu kagari ka Mubuga, mu murenge wa Masoro, muri Rulindo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko kugira ngo ibyo biro 669 bya Wolfram byibwe Gifurwe Mining and Processing Ltd bifatanwe Nsengiyumva byaraturutse ku kuba Ubuyobozi bw’iyi Kompanyi bwaramenyeshe vuba Polisi iby’ubwo bujura; kuri ibi hakiyongeraho imikoranire mwiya ya Polisi n’izindi nzego biciye mu guhanahana amakuru ku gihe.
Yashimye abagize uruhare mu ifatwa ry’aya mabuye y’agaciro yibwe Gifurwe Mining and Processing Ltd; aboneraho kwibutsa abagura amabuye y’agaciro kwirinda kugura amibano ndetse n’andi yose yabonetse mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Uko ari batatu bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha. Polisi yamenyeshe abibwe aya mabuye y’agaciro ko yafashwe.
Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kinyarwanda
English











