Polisi mu turere twa Gicumbi na Gasabo ku itariki 5 z’uku kwezi yafatanye abagabo babiri inzoga z’ubwoko butandukanye zitemewe mu Rwanda; umwe muri bo akaba yari azipakiye mu modoka.
Hafashwe uwitwa Karasira Jean Paul wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna ifite pulake RAC 695 R ayipakiyemo amacupa 5,760 y’inzoga itujuje ubuziranenge yitwa Soma wongere. Yafatiwe mu kagari ka Gasumo, mu murenge wa Gikomero (Gasabo).
Undi yitwa Nsangabasheja Cici wafatiwe mu kagari ka Rwankonjo, mu murenge wa Cyumba (Gicumbi) afite litiro 48 za Kanyanga, amaduzeni 10 ya Chief Waragi, amaduzeni 10 ya Kick Waragi, amaduzeni 05 ya Novida , amaduzeni 04 ya Chase Vodka, n’Amasashi ya pulasitiki 44, 000.
Kuri uwo munsi kandi Polisi muri Gicumbi yafashe imodoka ifite pulake UAS 168 F ipakiyemo amaduzeni 96 ya Chief Waragi n’imyenda yambawe (Caguwa). Uwari utwaye iyo modoka yayivuyemo ariruka ubwo Polisi yamuhagarikaga; Polisi irimo kumushaka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko abinjije izo nzoga muri ako gace k’Igihugu (Gicumbi) bazivanye muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, kandi ko baciye ahantu habuzanyijwe n’amategeko.
Yibukije ko zimwe muri izo nzoga nka Kanyanga na Chief Waragi zifatwa nk’Ibiyobyabwenge mu Rwanda nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n'ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n'urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo.
Iri Teka rivuga ko gifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda ikintu cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n'ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize; ikirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro; ndetse n’ikinyobwa cyose cyateganywa nk’ikitemewe n’Amabwiriza ya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze.
IP Gasasira yagarutse ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge agira ati,"Uwo bihamye arafungwa, kandi agacibwa ihazabu. Na none kwishora mu biyobyabwenge bitera igihombo kuko iyo bifashwe biratwikwa, ibindi bikamenwa. Abantu bakwiriye gucuruza no kunywa ibyemewe n’amategeko bidafite ingaruka izo ari zo zose ku buzima."
Yagize kandi ati," Abanywa ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge bakora ibikorwa bihungabanya ituze n’amahoro bya rubanda birimo gufata ku ngufu, gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana n’ihohotera rishingiye ku gitsina. Ababyinjiza mu gihugu, ababitunda, ababicuruza n’ababinywa baragirwa inama yo kubihagarika."
Yakomoje ku bihano bihabwa umuntu uhamwe no kwishora mu biyobyabwenge; aha akaba yaravuze ko kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 y’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
IP Gasasira yashimye abatanze amakuru yatumye izo nzoga zifatwa; aboneraho gusaba abatuye Intara y’Amajyaruguru kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gufatanya kubirwanya batanga amakuru ku gihe atuma bikumirwa no gufata ababikoze.
Kinyarwanda
English










