Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yafatanye abagore babiri udupfunyika tw’urumogi 2,467

Abagore babiri bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabaya mu karere ka Ngororero, aho bafatanywe udupfunyika tw’urumogi 2,476.
 
Umwe muri bo yafatanywe udupfunyika 1,503 naho mugenzi we afatanwa udupfunyika 973. Aba bagore  bakaba barafashwe ku bufatanye bwa Polisi  n’abaturage mu buryo bwo guhanahana amakuru hagamijwe gukumira ibyaha mu buryo buzwi ku izina rya community policing.
 
Aba bagore bombi bavuga ko uru rumogi bafatanwe baruhawe usanzwe  utuye mu murenge wa Muhororo.Bakaba barafashwe bari mu modoka ya tagisi yavaga Ngororero yerekeza Kabaya.
 
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda  mu karere ka Ngororero Senior Superintendent (SSP) Fred Simugaya yemeje ko abo bagore koko  bafashwe bakaba bari mu maboko ya Polisi ikorera muri ako karere.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iBurengerazuba Superintendent (SP)Vita Hamza nawe yavuze ko kugirango bafatwe ari uko hari ta bwiza hagati ya Polisi n’abaturage ndetse n’inzego z’ibanze.

Yakanguriye abaturage bo mu Ntara y’iBurengerazuba kutishora mu bikorwa bibi bibashora mu biyobyabwenge,cyangwa kubinywa kuko bidindiza iterambere ryabo.

Superintendent Vita Hamza yakanguriye by’umwihariko urubyiruko rw’abanyeshuri ruri mu biruhuko kwirinda ibiyobyabwenge, ahubwo rukajya mu mashyirahamwe arwanya ibiyobyabwenge ndetse bakajya batanga amakuru ku gihe kugira ngo abakoresha ibiyobyabwenge n’ababicuruza bafatwe bagarurwe mu murongo mwiza.
 
Aba bagore nibaramuka bahamwe n’icyaha bazahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).