Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yafatanye abagabo batatu magendu y’amabaro 192 y'imyenda ya chaguwa

Ku wa gatandatu tariki 22 Kamena uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda yafatanye abagabo batatu magendu y’amabaro 192 y’imyenda ya magendu bayapakiye mu modoka ; bakaba barafatiwe mu turere dutandukanye.

Mu karere ka Nyagatare, Polisi yahafatiye uwitwa Hakizimana Abraham ari mu modoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite nimero ziyiranga (Pulake) RAC 717M ipakiye amabaro 150; uwari uyitwaye witwa Murigande yayivuyemo ariruka ubwo Polisi yabahagarikaga bageze mu kagari ka Kabeza, mu murenge wa Rwimiyaga.

Uwitwa Mugambanyi Jean Marie Vianney yafatiwe mu kagari ka Kivumu, mu murenge wa Nemba, mu karere ka Burera apakiye amabaro 30 mu modoka yo mu bwoko bwa Daihatsu ifite pulake RAB 581 T. Na none, Polisi muri aka karere yafashe uwitwa Mutangana Etienne apakiye mu modoka ifite Pulake RAB 125P amabaro atandatu y’imyenda n’atandatu y’inkweto bya caguwa (yose hamwe akaba ari 12); akaba yarafatiwe mu kagari ka Kabona, mu murenge wa Rusarabuye.

Ku bijyanye n’uburyo iriya modoka yari ipakiye amabaro 150 yafashwe (Nyagatare),Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yabisobanuye agira ati,"Polisi yabonye amakuru ko hari imodoka ipakiye imyenda ya caguwa ya magendu iyikuye muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, iyitegera mu kagari ka Matimba; ihageze irayisaka, isangamo ayo mabaro. Ubwo Polisi yahagarikaga iyo modoka, uwari uyitwaye witwa Muligande yayivuyemo ariruka, hafatwa uwo bari kumwe witwa Hakizimana."

CIP Kanamugire yibukije ingaruka za magendu agira ati," Amafaranga ava mu misoro n’amahoro akoreshwa mu kubaka Ibikorwaremezo nk’Imihanda, Amashuri, Ibitaro, Intindo, Amateme, Ibiraro, Ibiro, Amasoko n’ibindi. Kubinyereza cyangwa kutabitanga bidindiza iterambere muri rusange. Abakora ubucuruzi bakwiriye kwirinda magendu kuko ari icyaha; kandi bazirikane ko gutanga imisoro n’amahoro ari ugutanga umusanzu mu guteza imbere Igihugu n’abagituye."

Yashimye abatanze amakuru yatumye aba bagabo batatu bafatanwa magendu y’imyenda ya caguwa; aboneraho gusaba abatuye Intara y’Iburasirazuba kwirinda ibyaha aho biva bikagera, bakanagira uruhare mu kubirwanya batanga ku gihe amakuru atuma inzego zibishinzwe zibikumira no gufata ababikoze.

Ingingo ya 369 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umusoreshwa wanyereje umusoro ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu ihwanye n’umusoro yanyereje.