Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Mutarama Polisi y’u Rwanda yerekanye Ndayisaba Fabrice waraye ufashwe nyuma y'aho yari atwaye imodoka ifite ibirango RAC 176 H, yayitwaraga yasinze bimuviramo gukoresha umuvuduko ukabije aho yari agiye kugonga itsinda ry'abantu bari mu muhanda bishimira intsinzi y’ikipe y’Igihugu (Amavubi). Ndayisaba yabikoze mu masaha ya saa tanu z’ijoro (23h00) ubwo yageraga ahitwa ku Mushumba mwiza mu Karere Ka Gasabo mu Murenge wa Remera .
Ndayisaba yemeye ko yari yanyoye inzoga nyinshi kandi yazinywereye mu biro aho akorera mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera, ashimangira ko yicuza ibyo yakoze kuko ari amakosa akomeye yari gutuma abura ubuzima ndetse akica n’abandi bantu.
Yagize ati “Navuye mu biro nanyoye kuko niho nanywereye inzoga, mu nzira ntaha nahuye n’itsinda ry’abantu mu muhanda, nashatse gusubira inyuma ngo mbahunge imodoka igwa muri borudire y’umuhanda. Ni amakosa nakoze kandi ndayasabira impabazi.”
Ndayisaba yakomeje avuga ko ibyo byose yabikoze nta ruhushya afite rumwemerera gukora ingendo mu Mujyi wa Kigali muri iki gihe cya Guma mu rugo.
Ati “N’ubwo natwaraga imodoka nanyoye inzoga nta ruhushya nari mfite rwo gukora ingendo kuko urwo nari natse ngiye mu kazi rwari rwarangiye saa kumi n’imwe z’umugoroba. Ntabwo nari nemerewe kugenda ayo masaha nakoreyeho amakosa.”
Ni kenshi Polisi y’u Rwanda ikangurira abantu kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha kuko byongera ibyago byo gukora impanuka zikaba zahitana ubuzima bw’abantu ndetse zikangiza ibikorwaremezo.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda wungirije CSP Africa Sendahangarwa Apollo, yibukije abantu ko batemerewe gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Anibutsa abantu ko ibyishimo bitagomba gutuma barenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.
Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ashimangira ko Polisi itazihanganira abakora amakosa yo mu muhanda bashobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abakoresha umuhanda.
Ati “Abantu batwara ibinyabiziga basinze ndetse n’abakora andi makosa yateza impanuka zo mu muhanda ntabwo bazihanganirwa. Ndayisaba niyo makosa yafatiwemo kuko yari agiye no kugonga abantu bitewe n’uburyo yagendaga nabi mu muhanda, ikindi kandi yanagendaga mu masaha atari yemerewe gukora ingendo.”
CSP Sendahangarwa yavuze ko iperereza ririmo gukorwa kugira ngo harebwe niba nta kindi kintu Ndayisaba yari agambiriye cyangwa cyamuteye gukora ariya makosa ubundi akabona gufatirwa imyanzuro.
Umuvugizi wa Polisi wungirije yaboneyeho gusaba abantu kwirinda kunezerwa cyane ngo barenge ku mabwiriza arimo kugenderwaho muri iki gihe cyo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 kuko byabaviramo kwanduzanya iki cyorezo cyangwa bakaba bakora izindi mpanuka.
Yagize ati “Bariya bantu Ndayisaba yari agiye kugonga bari barenze ku mabwiriza ya #GumaMuRugo biturutse mu kwishimira intsinzi y’ikipe y’Igihugu amavubi. Bavuye mu ngo zabo bakora amatsinda ndetse bamwe bajya mu mihanda barenze ku mabwiriza yose yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19. Turakangurira abantu ko n’ikindi gihe haramutse habaye ibintu bishimishije nk’ibyaraye bibaye bazajya banezererwa mu ngo aho bari ariko ntihagire urenga ku mabwiriza ngo asohoke.”
Yongeye kwibutsa abaturarwanda ko muri iki gihe ibirori n’ibindi bintu bihuza abantu benshi bitemewe kugeza igihe hazasohokera amabwiriza mashya ajyanye no gukumira iki cyorezo cya COVID-19.
Ubusanzwe umuntu wafashwe atwaye ikinyabiziga yasinze, icyo kinyabiziga gifungwa iminsi 30, agacibwa n’amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150. Kuri uyu Ndayisaba hariyongeraho n’amande yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Kinyarwanda
English










