Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yafashe uwakoreraga undi ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga

Kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Mutarama, igihe abantu barimo gukora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, mu bari gukorera kuri sitade Amahoro i Remera, Polisi y’u Rwanda yahafatiye umusore w’imyaka 21, ukomoka mu Karere ka Ruhango, ariko akaba aba i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali nk’uko abyivugira, akaba yafashwe arimo gukorera mugenzi we babana i Nyamirambo ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga akoresheje ibimuranga by’ibihimbano. Uyu musore akaba yafashwe n’umwe mu bapolisi bari bahagarikiye ikizamini.

Uyu musore wemera icyaha akanagisabira imbabazi, yavuze ko ari ubwa mbere yari yishoye muri ibi bikorwa bigayitse, akaba yagize ati: “ Mugenzi wanjye tubana yansabye kuzamukorera ikizamini, anyemerera ko ningitsinda azampa amafaranga ibihumbi icumi( 10.000Frw).”

Umuyobozi ushinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wa mu muhanda Chief Superintendent of Police (CSP) Rafiki Mujiji, yagaye iki gikorwa, aho yavuze ko gutanga ibyangombwa by’ibihimbano ari ikosa rihanwa n’amategeko.

Yakomeje asaba abashaka izo mpushya, zaba iz’agateganyo cyangwa iza burundu, kwitegura neza, bakagana amashuri yigisha abashaka izo mpushya, bagasoma amategeko y’umuhanda kugirango birinde kugwa mu makosa nk’aya Polisi y’u Rwanda itakwihanganira.

CSP Mujiji yavuze kandi ko abantu nk’aba badakwiye kubaho, kuko ibi bizamini byombi biba buri kwezi, bikaba ari amahirwe menshi bahawe yo kuba wakora mu kwezi gukurikiyeho, aho gushaka guca inzira z’ubusamo.