Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yafashe ukekwa gukora ubujura bushukana

Polisi y’u Rwanda yafashe umugabo ukekwa kwiba akoresheje ubwambuzi bushukana abantu batandukanye amafaranga y'u Rwanda arenga miriyoni 20.

Uwo mugabo, Jean Yves Bizimungu, akurikiranyweho kwiba kuri ubwo buryo abantu batari bake mu mujyi wa Kigali, aho yiyitiriraga abandi bantu maze akaka amafaranga avuga ko ari ayo kwifashisha mu kuburana imitungo ya se.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Chief Supt. of Police (CSP) Celestin Twahirwa yavuze ko Bizimungu yakoraga ubu bujura bushukana yiyita umwana wa Joseph Nzirorera, wakatiwe kubera uruhare yagize muri jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994.

CSP Twahirwa yagize ati: " Yabeshyaga abantu ko, nk’umwana wa Nzirorera, yashakaga amafaranga yo kumufasha kuburana imitungo ya se ingana na miriyoni zisaga 200 z’amafaranga y’u Rwanda. Abo yambuye yababeshyaga ko azabishyura namara gutsindira iyo mitungo mu nkiko".

Yakomeje agira ati :"Amakuru y’ubujura bwe yatanzwe na bamwe mu bo yibye.Twaramukurikiranye kugeza ubwo tumufatiye mu muyji wa Kigali ku itariki 28 Gashyantare. Twakiriye ibirego byinshi bw’abantu yibye.Tuboneyeho no guhamagarira n’abandi yabayaribye kuzana ibirego kugira ngo nabyo bitangire gukurikiranwa".