Polisi y'u Rwanda ifatanyije n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze mu Karere ka Kicukiro, ku wa Gatanu tariki ya 9 Ukuboza, yafashe litiro 820 z'ibikomoka kuri Peteroli zacururizwaga mu mirenge ya Gikondo na Gatenga mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko ibikorwa byo gufata ibi bikomoka kuri Peteroli byakozwe nyuma y'uko abashoferi b'amakamyo batangiye gutaka ko bibirwa mazutu aho baparika muri MAGERWA.
Yagize ati:" Nyuma y'uko abashoferi bari bamaze iminsi bataka ko bibwa amavuta mu makamyo, hakozwe ibikorwa byo gushakisha ababigiramo uruhare, hafatwa litiro 800 za mazutu na litiro 20 za lisansi zakuwe mu ngo z'abaturage mu murenge wa Gikondo n'uwa Gatenga batabashije kuboneka kuko bahise batoroka."
Muri izo nzu hafatiwemo n'ibikoresho bifashishaga birimo amajerekani 200 n'ingunguru birimo ubusa bajyaga babikamo mazutu bagurishaga.
Byaje kugaragara ko hari uburyo bakoranaga na bamwe mu bashoferi b'amakamyo mu kwiba mazutu no kuyigurisha.
Ibi bikorwa bije bikurikira gufatwa kwa litiro 3120 zafatiwe mu murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu minsi micye ishize.
CIP Twajamahoro yaburiye abakomeje kwishora muri bene ibi bikorwa binyuranyije n'amategeko ko batazihanganirwa.
Ingingo ya 6 y?Itegeko no 85/2013 ryo kuwa 11/9/2013 rigenga ubucuruzi bwa peteroli n?biyikomokaho mu Rwanda iteganya ko Umuntu ukora ubucuruzi bwa peteroli n?ibiyikomokaho ubwo ari bwo bwose agomba kubiherwa uruhushya n?Urwego rubifitiye ububasha.
Ingingo ya 22 ivuga ko ahantu hihariye h?ububiko bwa peteroli n?ibiyikomokaho n?ahandi ibinyabiziga bitwara peteroli n?ibiyikomokaho biruhukira bigenwa n?Urwego rubifitiye ububasha.
Ingingo ya 87 y?Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw?isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n?ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).
INKURU BIJYANYE: NYARUGENGE: Polisi yafashe litiro zirenga 3000 za magendu y?ibikomoka kuri Peteroli

Kinyarwanda
English









