Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yafashe izindi moto zibwe, abakekwaho ubu bujura batabwa muri yombi

Ku wa mbere tariki 02 Mata uyu mwaka, ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe n’abaturage, hafashwe uwitwa Habimana Jean de Dieu ukekwaho kwiba moto ifite nimero za pulake RC 825 V y’uwitwa Rukundo utuye mu murenge wa Kabarore, mu karere ka Gatsibo ayijyana mu karere ka Kirehe ari na ho yafatiwe.

Ni nyuma y’aho mu ijoro ryo ku wa 29 Werurwe uyu mwaka, indi moto y’uwitwa Cyubahiro Janvier ifite nimero RD 847X yibiwe mu kagari ka Rwisirabo, mu murenge wa Karangazi, mu karere ka Nyagatare, ifatwa tariki 03 Mata uyu mwaka.

Polisi muri utu turere yashyikirije izi moto zombi ba nyirazo ikimara kuzifata. Ba nyirazo bayishimiye uburyo yakurikiranye ikibazo cy’ubujura bayigejejeho kugeza ifashe moto zabo bari bibwe, irazibashyikiriza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko moto Habimana  yafatanywe yayibye ayikuye aho yari  iparitse.

Yagize ati, "Amaze kuyiba, yayijyanye mu karere ka Kirehe kwa se wabo. Se wabo yagize amakenga y’aho ayikuye , ahita abimenyesha ubuyobozi; irafatwa. Ubu  Habimana afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigarama."

Na none kandi mu mpera z’icyumweru gishize mu murenge wa Kigarama, akagari ka Bwerankori abantu bataramenyekana bateze igico umumotari witwa Habimana Evariste w’imyaka 35 atwaye moto yo mu bwoko bwa TVS RE 303 A bashaka kuyimwambura, abahatuye baratabara; babasha kuburizamo ubwo bujura, bayishyikiriza nyirayo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko uyu mumotari yibwe moto nyuma yo gutegwa n’uwiyitaga umugenzi nyamara afite umugambi wo kuyimwambura.

SSP Hitayezu yagize ati,"Umuntu yaramuteze nk’umugenzi hafi y’urusengero rwa ADEPR ahazwi ku izina rya SEJEMU, amubwira ko agiye Kigarama mu mudugudu wa BNR. Umumotari yaramutwaye baragenda, bagiye kuhagera aramubwira ngo babyihorere bigarukire. Basubiye inyuma bageze ahari umwijima, amukubita ikintu mu mugongo yari akuye mu gikapu yari afite amubwira ngo va kuri iyo moto cyangwa nkwice. Hahise haza undi muntu wari wihishe bigaragara ko bari bafatanyije barayitwara.Wa mumotari wari wagerageje kubarwanya yaratabaje haza abaturage barabakurikira bageze hepfo kuko hari hanyereye kubera imvura baragwa bayisiga aho, hitabazwa inzego z’umutekano; moto irafatwa ishyikirizwa nyirayo; Polisi ikomeje gushaka abakekwaho ubwo bujura."

SSP Hitayezu yagiriye inama abatwara moto yo kumenyesha vuba Polisi igihe bibwe moto zabo; anakangurira abatuye iyi Ntara muri rusange kuba ijisho ry’umuturanyi; ibi bikaba bishatse kuvuga: kugira uruhare mu gukumira icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano w’abantu n’ibyabo.

Yagize ati,"Igihe habayeho ubujura bwa moto, ba nyirazo barasabwa kujya batangira amakuru ku gihe ku nzego z’umutekano kugira ngo bikurikiranwe hakiri kare. Barasabwa kandi kwirinda kwemera gusengererwa n’abantu batazi kuko hari aho bigaragara ko bamburwa moto babanje guhabwa imiti ibasinziriza."

Yasabye abatuye Umujyi wa Kigali kumenyesha Polisi cyangwa izindi nzego z'umutekano ikintu cyose babona cyangwa bakeka  ko cyahungabanya umutekano; bakanirinda ibyaha byose aho biva bikagera.