Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yafashe imodoka yari yaribwe mu gihugu cy’Ubuyapani

Polisi y’u Rwanda yafashe imodoka ifite pulaki y’igihugu cy’u Burundi C4274A, iyi modoka bikaba bivugwa ko yibwe mu gihugu cy’Ubuyapani.

Iyi modoka yafashwe tariki ya 2 uku kwezi kwa Mata ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi wo ku Kanyaru. Ubwo yafatwaga ikaba yari ipakiye ibicuruzwa byiganjemo ubuto n’ibindi, ibi byose bikaba bifite agaciro k’amadorari y’America ibihumbi 13,220 ahwanye n’amanyarwanda miriyoni 9,240,000.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Chief Superintendent Celestin Twahirwa, yavuze ko iyi modoka yari ivuye mu gihugu cya Uganda ikaba yarafatiwe ku mupaka w’ Akanyaru igiye kwambuka ngo yerekeze i Burundi.

Yasabye buri wese wibwe ikinyabiziga cyangwa ufite amakuru ku banyabyaha baba bahungiye mu bindi bihugu kujya yihutira  kumenyesha Polisi kugira ngo nayo itangire gushakisha aho ibi binyabiziga byaba biherereye.

CSP Twahirwa yakomeje avuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane ba nyiri iyi modoka ndetse n’abari bayibye.

Uwimana Gloria, umucuruzi mu mugi wa Bujumbura akaba ari nawe nyiri ibi bicuruzwa byari muri iyi kamyo yabwiye itangazamakuru ko, we yari yakodesheje iyi modoka akaba atari azi ko ari inyibano, dore ko yari asanzwe ayikodehsa nkuko yakomeje abyivugira.

Yavuze kandi ko yaje guhamagarwa n’umusheferi wari uyitwaye ko yafatiwe ku mupaka icyo gihe nawe akaba yaritabaje Polisi y’i Burundi arinabwo yazaga kumenya ko iyo modoka ari inyibano.

Uwimana yashimye Polisi y’u Rwanda kuba yaramufashije kubona ibicuruzwa bye. Yagize ati ‘’Byashobokaga ko ibicuruzwa byanjye byari kwangirika, ibi bikaba byari kuntera igihombo gikomeye, ndashima Polisi y’u Rwanda kuba yabinshikirije bikiri bizima”.

Polisi y’u Rwanda kuri ubu yamaze gushyira ku mipaka yose y’igihugu no ku kibuga cy’Indege cy’i Kanombe, uburyo bwa Polisi mpuzamahanga bwa I/24-7, ubu buryo bukaba bukoreshwa na za Polisi z’ibihugu mu guhanahana amakuru ku banyabyaha baba bakoze ibyaha mu gihugu runaka bagahungira mu bindi bihugu.

Ubu buryo bwo guhanahana amakuru hagagati za Polisi z’ibihugu bwatanze umusaruro ugaragara dore kuva uyu umwaka wa 2015 watangira   Polisi y’u Rwanda imaze gufata imodoka zigeze kuri enye, eshatu muri zo zikaba zarasubijwe ba nyirazo mu gihugu cya Kenya hakaba hari n’indi iherutse kwibwa mu gihugu cy’u Bwongereza iza gufatirwa mu Rwanda aho yari igiye kujyanwa mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ubu buryo bwa I/24-7 ntabwo bwafashije gusa gutahura imodoka zibwe mu bindi bihugu ahubwo bwanafashije gutahura amafaranga yibwe dore mu ntangiriro z’uyu mwaka hari amadorari y’abanyamerika ibihumbi 11,000 yafatiwe mu Rwanda akaza gushyikirizwa nyirayo wo muri Congo andi nayo agera ku bihumbi 500,000 y’amanyarwanda akaba nayo yarafatiwe mu gihugu cy’u Rwanda  ndetse aza gusubizwa nyirayo w’umugande.

Ubu buryo kandi bwanafashije ibihugu byo mu karere guhanahana abanyabyaha barimo na Jean Paul Birindabagabo uherutse gushyikirizwa  u Rwanda akuwe mu gihugu cya Uganda, uyu mugabo akaba yarazanywe mu Rwanda kugira ngo akurikiranyweho n’ubutabera bw’u Rwanda ku ruhare yakoze muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.