Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yafashe ibyuma 460 byari byaribwe CCECC , irabiyisubizwa

Polisi ikorera mu karere ka Gasabo, yafashe ubyuma magana ane na mirongo itandatu, bifite agaciro ka miriyoni cumi n’enye z’amafaranga y’u Rwanda ,bikoreshwa mu bwubatsi  , byari byibwe China Civil Engineering  Construction Company (CCECC).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,CSP Celestin Twahirwa,yavuze ko, ibyo byuma byibwe ku ya 20 Mutarama, ku cyicaro cya CCECC, mu kagari ka Kabuhunde ya kabiri , mu murenge wa Kinyinya, n’umwe mu bashoferi bayikoreraga,yifashishije abantu icyenda bakoraga imirimo itandukanye muri iki kigo.

CSP Twahirwa yavuze ko, yabyibye ubwo  abandi bari bagiye mu kiruhuko cya saa sita, yishe ingufuri y’urugi rwo kw’irembo ry’iki kigo, maze bajyana imodoka byari bipakiyemo, yo mu bwoko bwa Fuso, ifite nomero  RAC 690N.

Yavuze ko,bakimara kubyiba, babijyanye kubihisha mu rugo rw’umuturage , mu kagari ka Murama,mu murenge wa Kinyinya , aho babivanye ku ya 25 Mutarama, bakabijyana aho byafatiwe ku ya 28 Mutarama,mu rusengero, ruhereye mu kagari ka Kibagabaga,mu murenge wa Kimironko.

CSP Twahirwa  yasobanuye ko,abakekwa gukora ubu bujura,bamaze  guhisha ibyo byuma  mu kagari ka Murama, ku ya 20 Mutarama,basize iyo modoka mu kandi kagari ka Gacuriro, ari naho yavanywe,isubizwa CCECC, mu mugoroba wo kuri uyu munsi.

Ibi byuma,byafashwe ku ya 28 Mutarama,byashubijwe CCECC  ku ya 29 Mutarama.Icyi gikorwa  cyabereye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisozi.

CSP Twahirwa yagize ati,”Abantu bafite ibikorwa nk’ibi bakwiye gushyiraho ingamba zo kubicunga,ntibahe icyuho  abajura.Polisi izakomeza gukumira bene ibi byaha, kimwe n’ibindi, no gufata abibikora kugira ngo baryozwe ibyo bakoze.”

Ricky Wang,wo muri CCECC,yagize ati,”Tukimara kumenya ko twibwe, twahise dutanga ikirego kuri Polisi kandi yahise itangira ibikorwa byo kubishakisha, maze, ku gicamunsi cy’umunsi twibweho, tubona imodoka aho abari bayijyananye n’ibyo byuma , bari bayisize.”

 “Kubura ibi bikoresho , byari igihombo gikomeye  kuri twe, kuko , biri mu bikoresho by’ingenzi ,bikomeye ,kandi bihenze, dukoresha mu bwubatsi.”

Wang ati,”Ndashima cyane Polisi y’u Rwanda kuba yabifashe ikabitugaruriza. Uzakora bene nk’ibi , Polisi y’u Rwanda izamufata.”

Yakanguriye abakozi ba CCECC kudakora bene ibi byaha cyangwa ibisa nabyo, ahubwo bagakora cyane.