Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yafashe ibiyobyabwenge n’ababikwirakwizaga mu baturage

Abantu Bane bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo  kurwanya abakwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu, ni umukwabu wabereye mu bice bitandukanye by’igihugu. Bafashwe tariki ya 2 Mata 2020, bafatirwa mu turere twa Ngoma, Nyagatare na Rubavu, ibiyobyabwenge byose byafashwe bingana n’ibiro icyenda by’urumogi  na litiro 110 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga. 

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko biriya bilo icyenda byose by’urumogi ababifatanwe bari bagiye kubyinjiza mu gihugu banyuze ku mupaka w’u Rwanda n’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo banyuze mu karere ka Rubavu.

Yagize ati “Biriya biro icyenda byose by’urumogi byafatanwe umuntu ubicuruza wari urimo kubyinjiza mu Rwanda anyuze mu karere ka Rubavu.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamudun Twizeyimana  yavuze ko udupfunyika 12 tw’urumogi twafatiwe mu karere ka Ngoma, dufatanwe abantu barimo kurunywa. Ni mugihe ikinyobwa cya Kanyanga cyo cyafatiwe mu mirenge ya Rwimiyaga na Kiyombe.

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage ku ruhare bakomeje kugaragaza mu kurwanya abakwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu, ikabasaba gukomeza ubwo bufatanye bakomeza gutangira amakuru ku gihe bakagaragaza amayeri n’inzira bakoresha bakwirakwiza ibyo biyobyabwenge.

Abafashwe bose n’ibyo bafatanwe byashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza.    

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.