Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yafashe ibiyobyabwenge bitandukanye

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Byumba yafashe umugabo witwa Aloys Rwangombwa w’imyaka 28, Kidikoni Twagiramungu w’imyaka 25, Odeth Nyirambarushimna w’imyaka 27 na Robert Ndoriyobijya w’imyaka 40 bafatanywe litiro 52 za kanyanga na amakarito 7 y’amaduzeni ya chief waragi.

Na none kandi mu karere ka Bugesera, umurenge wa Nyamata hafatiwe umurundi witwa Jean Claude Ayabagabo w’imyaka 34 afite ibiro 3 by’urumogi, ubu kaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata. Naho mu karere ka Ngoma, umurenge wa Remera, akagari ka Bugera Theoneste Kurubasange w’imyaka 30 yafashwe na Polisi afite litiro 20 za kanyanga ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel yavuze ko kunywa, no gucuruza Kanyanga, bitemewe n’amategeko mu Rwanda  kandi bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ababinywa.

IP Kayigi akomeza avuga ko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa  rishingiye ku gitsina, amakimbirane mu ngo, gufata ku ngufu no gusambanya abana, biterwa ahanini no kunywa izi nzoga zitemewe mu Rwanda, n'ibiyobyabwenge, birimo urumogi.

Yagize ati: "Uwabinyoye nta bwenge aba agifite, niyo mpamvu akora ibyaha. Ikindi kandi, izi nzoga kimwe n’ibiyobyabwenge muri rusange biteza ubukene mu muryango, kuko uwabinyoye adakora, ahubwo apfusha ubusa ibyakabaye biteza imbere umuryango muri bene biriya binyobwa bitemewe n’amategeko kandi bimwangiririza ubuzima".

Yashimiye abaturage batanga amakuru atuma hafatwa biriya biyobyabwenge birimo Kanyanga, kandi abakangurira  gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku babikora.