Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yafashe ibiro 15 by’urumogi n’udupfunyika twarwo 18 300

Mu ijoro ryo ku wa 29 Ugushyingo uyu mwaka Polisi yafashe ibiro cumi na bitanu by’urumogi n’udupfunyika twarwo tugera ku 18 300; utwo bakunze kwita bule.

Ibi biro 15 byafatiwe mu karere ka Rubavu, naho urwo rundi (udupfunyika 18 300) rwafatiwe mu ka Gasabo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko utu dupfunyika twafatanywe uwitwa Ndagiwenayo Jean Claude dusanzwe mu nzu ye iri mu kagari ka Ruhango, mu murenge wa Gisozi.

Yavuze ko Polisi yaruhafatiye mu ma saa yine z’ijoro biturutse ku makuru yahawe n’abaketse ko arutunda akanarucuruza.

Yakomoje ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge agira ati,"Umuntu wabinyoye nta bwenge aba afite. Ni yo mpamvu akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu no gusambanya abana."

SP Hitayezu yagize na none ati,"Polisi ntisiba kwigisha Abaturarwanda ingaruka zo kubyishoramo; ariko na n’ubu haracyari ababyinjiza mu gihugu, ababicuruza, ababinywa n’abikoresha. Ababikora baragirwa inama yo kubihagarika bagakora ibindi byemewe n’amategeko."

Urumogi rufatwa nk’Ikiyobyabwenge mu Rwanda. Kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 y’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Biriya biro 15 byafatiwe mu kagari ka Rubavu, mu murenge wa Gisenyi nyuma yo gutabwa n’uwari ubyikoreye.

Uburyo urwo rumogi rwafashwe byasobanuwe n'Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Inspector of Police (IP) Eulade Gakwaya agira ati,"Ubwo Polisi yahagarikaga uwari urwikoreye ahagana saa tatu z’ijoro yakubise hasi umufuka rwarimo ariruka. Polisi muri aka karere irimo gushaka uwarutaye. Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uwarutaye yari aruvanye muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda."

IP Gakwaya yibukije ko ibiyobyabwenge bitera igihombo kubera ko iyo bifashwe biratwikwa cyangwa bikamenwa, ndetse ko umuntu ubifatanywe  afungwa, agacibwa n’ihazabu, bityo asaba buri wese kwirinda kubyishoramo no gutungira  agatoki Polisi  ababikora.