Ku itariki 17 z’uku kwezi, Polisi y’u Rwanda mu turere twa Nyamagabe na Gakenke yafashe ibiro 130 by’urumogi byari bipakiwe mu modoka no kuri moto.
Ibiro 100 byarwo byafatiwe mu karere ka Nyamagabe bitwawe muri Toyota Corolla ifite nimero ziyiranga RAB 422 F.
Ababifatanywe ni nyiri iyo modoka witwa Munyaneza Dominique na Ntawusigimana Evariste wayigendaga imbere kuri moto agenzura ko nta bagize inzego z’umutekano bari mu cyerekezo cyabo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze koaba bombi bafatiwe kuri bariyeri ya Polisi yo mu murenge wa Tare.
Yagize ati,"Bagize amakenga y’ibipakiwe muri iyo modoka barayisaka; ni ko gusangamo urwo rumogi rwari ruhishe mu ifu y'ibigori yari mu mifuka itatu."
IP Kayigi yongeyeho ko Polisi ikomeje gushaka uwari utwaye iyo modoka wirutse ubwo Polisi yabahagarikaga.
Yihanangirije abishora mu biyobyabwenge agira ati,"Amayeri y’ababyinjiza mu gihugu, ababitunda, ababicuruza n’ababikoresha turayazi. Ababikora turabagira inama yo kubireka batarafatwa ngo babiryozwe."
Urwo rumogi n’iyo modoka biri kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gasaka, ndetse n’abo bombi ni ho bafungiwe mu gihe iperereza rikomeje.
IP Kayigi yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko urwo rumogi rwinjijwe mu gihugu ruvanwe muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’U Rwanda; bityo asaba buri wese kugira uruhare mu kurwanya itundwa, icuruzwa n’ikoreshwa ryabyo atungira agatoki Polisi ababyishoramo.
Yagarutse ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge agira ati,"Ufashwe abinywa, abicuruza, abitunda cyangwa abikoresha arafungwa kandi agacibwa ihazabu; ndetse n’ibiyobyabwenge yafatanwe bikangizwa; muri make nta cyiza cyo kubyishoramo."
Ibiro 30 bisigaye byafatiwe mu murenge wa Kivuruga, mu karere ka Gakenke. Byari bitwawe kuri moto ifite nimero ziyiranga RC 369 Z. Uwari urupakiye aracyashakishwa kubera ko yirutse akibona Polisi. Iyo moto n'urwo rumogi biri kuri Sitasiyo ya Polisi ya ya Gakenke.
Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000). Ibikorwa bivugwa mu gikacya 2 cy’iyi ngingo, mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.
Kinyarwanda
English










