Abapolisi bakorera mu Karere ka Burera na Nyabihu tariki ya 19 Kanama bafashe abantu 3 bakwirakwizaga urumogi mu Rwanda barukuye mu bihugu by?abaturanyi. Mu Karere ka Burera hafatiwe uwitwa Mukurizehe Francine w?imyaka 38 afatanwa ibiro 10 by?urumogi mu Karere ka Nyabihu hafatiwe Mukandamutsa Redempta bakunze kwita Mama Kaliza afite imyaka 29, yafatanwe udupfunyika tw?urumogi 3,000. Uwitwa Akimana Damascene w?imyaka 32 yafatanwe udupfunyika 2,116.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, Superintendent of Police(SP) Aphrodise Nkundineza yavuze ko Mukurizehe yafashwe mu gitondo ahagana saa yine avuye mu gihugu cya Uganda ahitwa Kisoro, yafashwe ku bufatanye n?abaturage.
SP Nkundineza yagize ati? Abaturage bo mu Murenge wa Rwerere mu Karere ka Burera bari barimo gukora umuganda mu gitondo cya tariki 19 Kanama babona uriya mugore ari kumwe n?undi mugabo utaramenyekana, bababajije impamvu badakora umuganda nk?abandi umugabo yahise yiruka. Abaturage bahise begera umugore bareba mu gikapu yari afite basanga harimo ibiro 10 by?urumogi bahita bahamagara Polisi.?
SP Nkundineza akomeza avuga ko uriya mugore amaze gufatwa yavuze ko umugabo bari bari kumwe ari we nyiri urumogi ko we yari yamuhaye akazi ko kurumutwaza. Yari yamwemereye kumuhemba amafaranga y?u Rwanda ibihumbi 10, yari kurumugereza ahitwa kuri Base uwo mugabo agakomeza akarujyana mu Mujyi wa Kigali ariho afite abakiriya.
Kuri uwo munsi tariki ya 19 Kanama mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Jenda na Bigogwe hafatiwe abantu babiri bari bafatanije gucuruza urumogi mu baturage. Mu Murenge wa Jenda hafatiwe uwitwa Mukandamutsa Redempta bakunze kwita Mama Kaliza, yafatanwe udupfunyika 3,000 tw?urumogi naho Akimana Damascene yafatanwe udupfunyika 2,116, yafatiwe mu Murenge wa Bigogwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko habanje gufatwa Mukandamutsa nyuma aza kugaragaza Akimana. Uyu Mukandamutsa ni nawe utumiza urumogi mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(DRC).
CIP Karekezi yagize ati? Twari dufite amakuru ko uriya mugore acuruza urumogi, twateguye igikorwa cyo kujya kumusaka iwe mu nzu, twagiyeyo ari mu gitondo kare dusanga ari mu cyumba arimo kurubara. Tumaze kumufata yavuze ko urumogi arutuma umumotari witwa Nzayituriki Emmanuel akajya kurumuvanira muri Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo, yanahise atubwira ko aruhaho uwitwa Akimana Damascene wo mu Murenge wa Bigogwe, twahise tujyayo nawe tumufatana udupfunyika 2,116.?
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, Superintendent of Police(SP) Aphrodise Nkundineza yashimiye abaturage ku bufatanye bakomeje kugaragaza mu kwicungira umutekano barwanya kintu cyose cyawuhungabanya.
Ati? Abaturage bamaze gusobanukirwa neza ingaruka z?urumogi ku mutekano w?Igihugu, bariya bose bafatwa ku bufatanye n?abaturage. Bamaze gusobanukirwa neza ko ibiyobyabwenge bigira uruhare rukomeye mu guhungabanya umutekano w?Igihugu, turanakangurira abakishora mu biyobyabwenge kubicikaho bagashaka indi mirimo bakora.?
Abafashwe bose bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza kugira ngo hanafatwe n?abandi bafatanyaga na bariya bafashwe.
Iteka rya minisitiri n? 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy?urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Kinyarwanda
English











