Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yafashe bamwe mu bakwirakwizaga urumogi muri Gicumbi na Nyamasheke

Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Gicumbi na Nyamasheke kubufatanye n’izindi z'umutekano  kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Mata bafashe abantu batatu bacyekwaho kuba bamwe mu bakwirakwizaga urumogi muri utwo turere. Abafashwe ni Nzayisenga Emmanuel w’imyaka 25 wafatanwe ibiro 28 by’urumogi afatirwa mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Miyove, Akagari ka Miyove mu Mudugudu wa Murambo, naho Cyiza Bizibu w’imyaka 40  na Mukabutera Jeannette w’imyaka 48 bafatanwe udupfunyika tw’urumogi 1,073 bafatirwa mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Nyabitekeri, Akagari ka Kigabiro mu Mudugudu wa Kigarama.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Minani avuga ko gufatwa kwa Nzayisenga wafatanwe ibiro 28 by’urumogi byaturutse ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego z' umutekano ndetse n’abayobozi mu nzego z'ibanze.

Yagize ati “Mu gihe cya saa tanu  z’ijoro nibwo Polisi n’izindi nzego bari mu kazi  nk’uko bisanzwe babonye Moto ihetse abantu babiri bafite imifuka ibiri iza ibagana, uwari utwaye moto yikanze abashinzwe umutekano ahita ayivaho ariruka cyakora Nzayisenga ari nawe nyiri urwo rumogi   arinawe wari urukikiye yabuze uko yiruka arafatwa."

SP Minani avuga ko Nzayisenga akimara gufatwa yemereye Polisi ko urwo rumogi avuye kururangura mu gihugu cya Uganda ndetse ko atari ubwa mbere agiyeyo kurukurayo.

Nzayisenga yavuze ko avuka mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Rukozo, Akagari ka Mbuye  akaba ngo urwo rumogi yari arushyiriye undi muntu w’i Rulindo usanzwe umuhuza n’abakiriya barumuguraho.

Ahandi hafatiwe urumogi nabwo biturutse ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano ni mu kiyaga cya Kivu, ni mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Nyabitekeri, Akagari ka Kigabiro mu Mudugudu wa Kigarama. Hafatiwe uwitwa Cyiza Bizibu,yafatanwe  udupfunyika 1, 073 yari akuye mu gihugu cya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko yari aruzaniye Mukabutera Jeannette bombi bafashwe bamaze guhurira mu mazi ngo arumuhe.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi yakanguriye abakishora mu biyobyabwenge ko nta nyungu  bazigera babikuramo uretse gufatwa bagashyikirizwa ubutabera byabahama  bagafungwa, bagacibwa amande ndetse bagateza n’imiryango yabo ubukene.

SP Minani yashishikarije abaturage kujya batangira amakuru ku gihe aho baketse uwo ariwe wese wijandika mu biyobyabwenge kuko kenshi aribyo bikunze kuba intandaro y’ikorwa ry’ibindi byaha.

Nzayisenga yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba, mugenzi we bari kumwe aracyashakishwa. Ni mugihe  Bizibu na Mukabutera bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga ngo bakorerwe idosiye.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.