Polisi y?u Rwanda ikomeje umukwabu wo gufata abantu bakwirakwiza urumogi mu baturage mu bice bitandukanye by?igihugu, aho kuwa mbere tariki ya 7 Werurwe, hafashwe abantu babiri bakekwaho gukwirakwiza urumogi mu turere twa Rulindo na Nyabihu.
Abafashwe ni Iradukunda Vestine w?imyaka 27 wafatiwe mu mudugudu wa Baramba mu kagari ka Cyohoha, mu murenge wa Base mu karere ka Rulindo, afite ibiro 12 by?urumogi na Hakizimana Jean Pierre yafatanwe udupfunyika tw?urumogi 115 afatirwa mu mudugudu wa Bugarama, Akagali ka Bukinanyana, Umurenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihu.
Aba bombi bafashwe ku makuru yatanzwe n?abaturage, bituma Polisi abashakisha, ibafatira mu ngo zabo aho babika urwo rumogi ndetse iranaruhasanga.
Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n?abaturage mu Ntara y?Amajyaruguru yavuze ko kugira ngo Iradukunda Vestine afatwe, byaturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage ko we n?umugabo we bakwirakwiza urumogi kandi barubika aho baba.
Yagize ati ?Polisi yahawe amakuru yizewe ko Iradukunda n?umugabo we bakwirakwiza urumogi, barukuye hanze y?igihugu, bakarwinjiza bakoresheje inzira zitemewe. Abapolisi bahise batangira umukwabo wo kubafata, bageze mu rugo rwabo bahasanga umufuka urimo ibiro 12 by?urumogi, Iradukunda ahita afatwa, umugabo we arabura, ubu ari gushakishwa.?
SP Ndayisenga yashimiye abaturage batanze amakuru, uru rumogi rugafatwa rutarakwirakwizwa mu baturage. Aboneraho kuburira abantu bijandika mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko amayeri yabo yose yamenyekanye kandi ko gucuruza, gukwirakwiza cg gukoresha ibyobyabwenge ari icyaha gihanwa bikomeye n?amategeko y?u Rwanda.
Ni mu gihe Hakizimana Jean Pierre yafatiwe mu karere ka Nyabihu, mu murenge wa Jenda yafatiwe mu cyuho afite udupfunyika 100 tw?urumogi nyuma y?uko abaturage batungiye Polisi urutoki. Abapolisi bahise bajya gusaka iwe, bahasanga n?utundi dupfunyika tw?urumogi 15, yari yahishe mu gisenge cy?inzu.
Aba bombi bashyikirijwe Urwego rw?ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe dosiye.
Iteka rya minisitiri n? 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy?urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko: Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye

Kinyarwanda
English










