Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage mu bikorwa bigamije kurwanya abinjiza mu gihugu bakanakwirakwiza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nzeri 2023, yafashe amasashe ibihumbi 560 mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.
Umugabo w’imyaka 33 y’amavuko, yafatiwe muri ibi bikorwa mu mudugudu wa Kinyinya, akagari ka Karambi mu murenge wa Ngarama wo mu Karere ka Gatsibo, yikoreye amasashe ibihumbi 40.
Andi masashe agera ku bihumbi 520 yafatiwe mu mudugudu wa Ryeru, akagari ka Ryeru mu murenge wa Rwempasha wo mu Karere ka Nyagatare nyuma y’uko ba nyirayo babiri bari bayatwaye kuri moto baziparitse bakibona inzego z’umutekano, bakiruka n’amaguru.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko gufatwa kw’aya masashe kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Twari dufite amakuru y’abantu bambuka bakajya mu bihugu duturanye akenshi mu masaha y’ijoro, bakagarukana amasashe n’ibindi bicuruzwa bitemewe mu Rwanda. Mu gitondo cyo ku wa Mbere hafi saa Kumi n’ebyiri, tukimara kumenya ko hari babiri bahetse amasashe kuri moto mu murenge wa Rwempasha, abapolisi babatangiriye mu kagari ka Ryeru, bakimara kubabona basiga moto n’imifuka irimo amasashe ibihumbi 520 bari bapakiyeho bariruka.”
Yakomeje ati: “Ahagana saa munani z’igicamunsi cy’uwo munsi, hagendewe na none ku makuru yatanzwe n’abaturage, mu Karere ka Gatsibo, haje gufatirwa undi mugabo wari wikoreye umufuka urimo amasashe ibihumbi 40 yari agiye gucururiza mu mujyi wa Kigali.”
SP Twizeyimana yavuze ko ibikorwa byo gushakisha abatorotse bikomeje kugira ngo nabo bafatwe bakurikiranwe, ashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru atuma amasashe afatwa atarakwirakwizwa hirya no hino mu gihugu.
Ingingo ya 10 y’ itegeko N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ivuga ko; Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Ingingo ya 11 ikomeza ivuga ko; Umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.
Ni mu gihe ingingo ya 12 y’iri tegeko ivuga ko; Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.
Kinyarwanda
English











