Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo ku itariki ya 7 Werurwe, yafatiye ibiro birenga 50 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti mu murege wa Jabana akarere ka Gasabo, akaba yari yibwe mu ruganda rucukura amabuye y’agaciro rwa Rutongo ruherereye mu murenge wa Masoro ho mu karere ka Rulindo.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu mujyi wa Kigali Senior Supretendent of (SSP)Emmanuel Hitayezu, yasobanuye uko aya mabuye yafashwe agira ati:”Mu gitondo ku itariki 7 Werurwe, umugenzi kugeza ubu utaramenyekana wari ufite agikapu, yahagaritse umumotari witwa Hakizimana Jean ngo amutware, akimara kurira moto, Hakizimana yumvise ibiro ahetse ari nk’abantu babiri biramuyobera, ariko binamutera amakenga. Bageze imbere, ku bw’amahirwe abashinzwe umutekano w’abamotari bahagaritse yamoto, umumotari abereka ibyangombwa, ariko abasaba ko banasuzuma ibyo umugenzi ahetse. Mu gihe bamusabye kururutsa igikapu, yahise akibajugunyira ariruka, barebyemo basangamo amabuye y’agaciro bahita bagishyikiriza Polisi ikorera mu murenge wa Jabana."
SSP Hitayezu yanavuze ko nyuma y’aho, abayobozi ba Sosiyete icukura amabuye y’agaciro ya Rutongo baje kuri Sitasiyo ya Polisi ya Jabana bavuga bibwe amabuye n’ubwoko bw’ayo bibwe ndetse n’ibiro byayo, hakiyongeraho ko n’uyu mumotari yari yavuze ko umugenzi yamukuye hafi y'ahacukurwa amabuye, Polisi yasanze bihura neza n’ayari yafashwe, babinyuza mu nzira zemewe n’amategeko ayo mabuye asubizwa ba nyirayo.
Yashimiye abamotari bakorera mu murenge wa Jabana no mu mujyi wa Kigali muri rusange, kubera uruhare badahwema kugaragaza mu kurwanya ibyaha.
Yagize ati:”Si ubwa mbere abamotari bakorera muri aka gace bagira uruhare mu gutuma dufata abanyabyaha, ni ibintu byiza tubashimira kandi tubasaba ko bakomeza. Turanasaba abanyarwanda muri rusange kugera ikirenge mucy’aba bamotari”.
SSP Hitayezu yavuze ko byose ari umusaruro uva mu bukangurambaga mu kurwanya ibyaha Polisi y’u Rwanda ihora igirana n’abamotari ndetse n’abanyonzi bakorera mu mujyi wa Kigali no mu gihugu hose, asoza avuga ko ubu hari gushakishwa uyu muntu wari utwaye aya mabuye.
Kinyarwanda
English











