Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yafashe amabalo 24 y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), yafashe amabalo 24 y’imyenda ya caguwa, hafatwa n’umugabo w’imyaka 33 y’amavuko, ucyekwaho kugira uruhare mu kuyinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Yafatiwe mu cyuho afite amabalo 13 y’imyenda ya caguwa mu isoko rya Nyabugogo mu murenge wa Kimisagara, akarere ka Nyarugenge, ahagana saa saba z’amanywa, kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ukwakira.

Andi mabalo 11 yafatiwe mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota/Hilux nayo yafatiwe kuri uwo munsi, mu isoko rya Gisozi mu Karere ka Gasabo, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire yavuze ko gufatwa kw’iyi myenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Abapolisi bo mu Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu bari bafite amakuru yizewe yatanzwe n’abaturage ko hari umugabo ujya uzana amabalo y’imyenda ya caguwa, agapakururira iwe kandi akayicururiza mu isoko Nyabugogo. Bagiye mu isoko koko bamusangana ayo mabalo y'imyenda ya magendu, ahita atabwa muri yombi.”

Akomeza agira ati: “Yaje kwemera ko iyo myenda agenda akayikura mu mirenge ya Bugeshi na Busasamana yo mu Karere ka Rubavu ayiguze n’umugabo uba wayikuye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu buryo bwa magendu.”

CIP Gahonzire yavuze ko abapolisi bakiri muri ibyo bikorwa byo kurwanya magendu, kuri uwo mugoroba, bagiye no mu isoko rya Gisozi bahasanga imodoka yari irimo gupakurura imyenda ya caguwa ingana n’amabalo 11, nyirayo akibakubita amaso, ahita ayita ariruka, akaba akirimo gushakishwa mu gihe imyenda n’imodoka byafashwe.

Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye iyi myenda ya magendu ifatwa, yongera kwibutsa abishora mu bucuruzi bwa magendu ko n’ubwo babikora rimwe kabiri bakabona birabahiriye, iherezo bazafatwa kandi bagahura n’ibihombo kuruta ko babihagarika bagakora ibinyuze mu nzira zemewe.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$ 5000)

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).