Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Werurwe, Polisi ikorera mu karere ka Gasabo, yakoze umukwabo mu murenge wa Rusororo wo gushaka abanyabyaha batandukanye, maze igwa gitumo abantu 3 bari gukora kanyanga.
Aba bakaba bafatiwe ahazwi ku izina rya Kandahari, mu kagari ka Kabuga ya 2, umurenge wa Rusororo, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo
Mu bikoresho byafatanywe abo bakora kanyanga harimo ibidomoro 13, amatiyo 2 n’injerekani 50 zuzuye urusheke, ndetse na litiro 40 za kanyanga.
Mu rwego rwo gukangurira abanyarwanda kwirinda ibiyobyabwenge kandi, Umuyobozi wa Polisi sitasiyo ya Mageragere Inspector of Police (IP) Goletti Umutesi, kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Werurwe 2014 yagiranye inama n’abaturage bo mu kagari ka Nyabugogo umurenge wa Kigali, akarere ka Nyarugenge.
Muri iyi nama IP Umutesi yabwiye abo baturage kwirinda kunywa ibiyobyabwenge, abasobanurira ko kubinywa bitemewe n’amategeko, ikindi kandi uretse kubakururira ibibazo byo gufungwa, bibangiriza n’ubuzima, bityo bakagira ingaruka zitandukanye ku buzima bwabo no kubadindiza mu bikorwa by’iterambere.
IP Umutesi yasabye kandi abaturage gukomeza kugeza amakuru kuri Polisi y’aho ibiyobyabwenge biva n’ababizana mu kagari kabo, kugirango habeho gukumira no gufata abagaragara muri ibyo bikorwa by’icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyabugogo Kayitare Hamada, yasabye abaturage kwitabira umurimo n’izindi gahunda za leta zituma biteza imbere.
Nyuma yo gusobanurirwa, abaturage bari aho bose bafashe umwanzuro wo gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ababicuruza, batangira amakuru ku gihe.
Kinyarwanda
English











