Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yafashe abanyabyaha bo mu mujyi wa Kigali

Mu rwego rwo kurushaho kubumbatira umutekano mu mujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda yatangiye imikwabo yo gufata abanyabwaya, barimo abajura, cyane cyane abiba mu nyubako zitandukanye.

Mu gihe cy’iminsi ibiri iki gikorwa gitangiye, hamaze gufatwa ibintu byinshi bitandukanye, birimo  ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa. Ibyafashwe biri kuri sitasiyo za Polisi zitandukanye zo mu turere byafatiwemo.

Murenzi Aloys, umwe mu biyemereye kuba yaragize uruhare mu kwiba bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga byeretswe itangazamakuru ku ya 12 Werurwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro, ari naho afungiwe, yavuze ko we n’abo bibanaga babanzaga  kwica inzugi n’ingufuri by’inzu babaga bagiye kwibamo, kandi ko bibandaga aho abantu batari cyangwa aho barangaye.

Yagize ati: "Natangiye kwiba muri 2010, maze kubifungirwa inshuro eshatu. N’ubwo nari maze kwiba ibintu bitari bike, ntacyo byamariye. Ndakangurira abakibikora n’abatekereza kubikora kubireka. Ndi urugero rwiza rw’ingaruka zabyo".

Na none kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro, hafungiwe umwe mu baguze bimwe muri ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga by’ibyibano byafashwe bihabitse.

Yagize ati: "Umuntu akuzaniye imari ya make ntiwayanga, ariko sinari nzi ko ibyo naguze ari ibyibano".

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Chief Supt. of Police (CSP) Celestin Twahirwa, yakanguriye abibwe, kwegera sitasiyo za Polisi zibegereye kugira ngo barebe niba mu byafashwe haba harimo ibyabo.

Imwe mu mirongo ya terefone yatanze, yahamagarwa kugira ngo umuntu amenye niba hari ikintu cye cyafa cyarafashwe, ndetse no gutanga amakuru yafasha muri iki gikorwa, harimo: 0788311117 (Kicukiro), 0788311121 (Remera), 0788311122 (Muhima) na 0788311123 (Nyamirambo).

Yagize ati: "Ababikora bamenye ko bazafatwa. Abantu bakwiye kurushaho gufata ingamba zo kurinda ibyabo".

CSP Twahirwa yakanguriye abaguzi kujya babika inyemezabuguzi kuko ari zo zerekana ko ari ba nyiri imitungo, naho abacuruzi, abakangurira by’umwihariko gushyira ibikoresho bifata amashusho mu nyubako bakoreramo, kugira ngo byoroshye iperereza mu gihe habayeho ubujura. Yakanguriye kandi abaturage kwirinda kugura ibintu bidafite inyemezabuguzi.

Stella Uwanyirigira, umwe mu bafatiwe ibikoresho yari yaribwe, yagize ati: "Ndashima Polisi y’u Rwanda kuba yarafashe, ikaba yananshyikirije mudasobya eshatu muri eshanu nibwe mu ijoro ryo ku ya 19 Nzeri".

Yavuze ko abazibye babanje kwica ingufuri y’inzu ye asanzwe atangiramo serivisi zitandukanye zijyanye n’ikoranabuhanga (Cyber Café) iherereye mu murenge wa Kimironko.