Polisi y’u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage, yafatiye mu cyuho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo, uwari ugiye gukwirakwiza udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 5000, hamenerwa mu ruhame n’inzoga zafashwe zitujuje ubuziranenge zingana na litiro 951.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonavanture Twizere Karekezi yashimiye abaturage bafatanya n’inzego z’umutekano batanga amakuru atuma abishora mu byaha bafatwa.
Yagize ati: “Biturutse ku makuru yizewe yatanzwe n’abaturage, uwafatanywe urumogi ni umusore w’imyaka 28 y’amavuko, wafatiwe mu mudugudu wa Bazirete, akagari ka Nyarushyamba mu murenge wa Nyakiriba wo mu Karere ka Rubavu, wari ufite umufuka urimo ikiyobyabwenge cy’urumogi rungana n’udupfunyika 5000 yari agiye gukwirakwiza mu bakiriya be.”
Amaze gufatwa yavuze ko ari akazi yari yahawe n’umucuruzi atigeze avuga amazina ngo arumugereze mu karere ka Ngororero, ari naho bwari bugurishirizwe, akaba nawe arimo gushakishwa ngo afatwe.
Ni mu gihe inzoga zitujuje ubuziranenge zo mu bwoko bwa Tangawizi ziri mu macupa ya pulasitiki zahawe izina rya ‘Amamara’, zingana na litiro 951, zamenewe mu ruhame, nyuma yo gufatanwa umusore w’imyaka 47 wazicururizaga mu mudugudu wa Mikamba, akagari ka Mbati mu murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi.
Ubwo zamenerwaga mu ruhame, SP Habiyambere, umuvigizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashishikarije abaturage kwirinda izi nzoga zitujuje ubuzirange, ahubwo bakajya batanga amakuru y’aho bazibonye hose, kuko zigira ingaruka nyinshi haba ku buzima bw’abazinywa ari nako zibakururira ubukene ndetse no mu guteza umutekano mucye.
Yaburiye abacuruza bene izo nzoga zitujuje ubuziranenge, abacuruza ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi n’abishora mu bindi byaha bitandukanye; ko ibikorwa byo kubafata ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bitazigera bihagarara kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.
Iteka rya Minisitiri no. 001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira ibiyobyabwenge by’urumogi, Kokayine na Heroyine mu biyobyabwenge bihambaye mu gihe inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge zishyirwa mu biyobyabwenge byoroheje.
Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko; Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku biyobyabwenge bihambaye, n’igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10, ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.