Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi ya Cote d’Ivoire irigira ku y’u Rwanda ku mikoranire ya Polisi n’abaturage ku gukumira no kurwanya ibyaha

Itsinda ry’abapolisi 11 baturuka mu gihugu cya Cote d’Ivoire bari mu Rwanda, kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Ugushyingo 2014, basuye Polisi y’u Rwanda, bakaba baje kwigira kuri Polisi y’u Rwanda ku mikoranire yayo n’abaturage mu kurwanya no gukumira ibyaha bitaraba (Community Policing), imikorere y’ikigo Isange One Stop Center n’ibindi.

Bageze ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, bakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP EmmanuelK. Gasana n’abandi bayobozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda basobanurirwa imikorere ya Komite zo kwicungira umutekano n’uko abaturage bafatanya na Polisi gukumira no kurwanya ibyaha.

Kuri iyi ngingo IGP Gasana yagize ati:” Polisi y’u Rwanda ishyirwaho, igihugu cyari kigisohoka muri jenoside no mu ntambara, kandi nta mutekano ugaragara cyari gifite. Ubu Polisi y’u Rwanda yateye intambwe ikomeye yo kugarura umutekano hagati mu gihugu ku buryo abaturage b’u Rwanda ndetse n’amahanga bayifitemo icyizere, kandi izwi neza kubera ibikorwa byayo by’indashyikirwa mu kugabanya ikorwa ry’ibyaha”.

Yakomeje avuga ko mbere y’umwaka wa 1994, u Rwanda rwaranzwe n’amateka mabi yaterwaga n’ubuyobozi na politiki mbi byose byaterwaga n’abajyanama b’abanyamahanga.

Yakomeje avuga ko nyuma ya 1994, u Rwanda ruyobowe n’abayobozi bashishikajwe no guteza imbere u Rwanda n’abanyarwanda, kandi ko mu myaka 14 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe nayo iri kujyana n’icyerekezo cy’igihugu mu iterambere.

Yavuze kandi ko kugirango Polisi y’u Rwanda igere ku nshingano zayo, yihaye intego 10 kugirango irusheho kubungabunga umutekano w’abanyagihugu.
Muri izo ntego harimo:kubaka ubushobozi, gukorana n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha, kurwanya ruswa, gukorana na Polisi mpuzamahanga n’ingamba zo kugabanya ibyaha.

IGP Gasana yavuze ko Polisi y’igihugu nka Cote d’Ivoire nacyo kivuye mu ntambara hari byinshi yakwigira kuri Polisi y’u Rwanda nko guhanahana ubunararibonye mu gipolisi cy’ibihugu byombi, hibandwa ku mahugurwa, kwigisha abapolisi bajya kubungabunga amahoro mu bihugu birangwamo amakimbirane n’ahandi.

Uyoboye iri tsinda akaba n’umuyobozi ushinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi muri minisiteri y’umutekano mu gihugu muri Cote d’Ivoire Fidel Yapi, yashimye imikorere ya Polisi y’u Rwanda cyane cyane mu gukorana n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha ndetse n’imikorere ya Polisi y’u Rwanda mu kurwanya n’ikumira ry’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’uko uwarikorewe yitabwaho binyuze mu kugo Isange One Stop Centre.

Akaba yagize ati:” Dufite byinshi twakwigira k’u Rwanda, kuko ni igihugu cyanyuze mu macakubiri nk’ayo igihugu cyacu cyanyuzemo, ariko ibyo bibazo u Rwanda rwahise rubivamo ku buryo bwihuse ku buryo ubu iterambere ryarwo rigaragarira buri wese. Ibi byose rero ni ibya dukwiye kwigira k’u Rwanda”.

Ku mikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage yagize ati:”Iwacu umuturage ubonye Polisi arayihunga, ariko mu Rwanda ahubwo umuturage uri mu bibazo iyo abonye Polisi ahita yumva ko yizeye umutekano akiruka ayigana, Turashaka kwigira kuri Polisi y’u Rwanda kuburyo iki cyizere abanyarwanda bafitiye Polisi yabo n’iwacu biba uko”.

Yakomeje avuga ko uko abaturage bagirira Polisi icyizere, biri mu bituma abashoramari baza mu gihugu gushoramo imari bigatuma ubukungu bw’igihugu buzamuka.

Yavuze ko nibasubira iwabo bazasaba ko iyi gahunda y’imikoranire ya Polisi n’abaturage babonye mu Rwanda yashyirwa mu bikorwa.

Nyuma y’uru ruzinduko rwabo ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru basuye Ikigo Isange One Stop Centre, nyuma yaho basura umurenge wa Kinyinya akarere ka Gasabo aho gahunda yo gukumira no kurwanya ibyaha hifashishijwe abaturage imaze gushinga imizi kurusha ahandi, bakaba bazanasura ibigo by’amashuri bya Polisi y’u Rwanda.