Polisi y’u Rwanda none tariki ya 24 Nzeri, yatangije igikorwa cyo kurwanya no gukumira ikoreshwa n’ icuruzwa ry’ ibiyobyabwenge mu ma shuri, iki gikorwa kikaba cyatangirijwe ku mugaragaro mu kigo cy’ amashuri yisumbuye cya Riviera gihereye mu karere ka Gasabo.
Ubwo yafunguraga aya mahugurwa, Umuvugizi wa Polisi, Assistant Commissioner of Police (ACP), Damas Gatare, yabwiye aba banyeshuri kuba umusemburo w’ iterambere ndetse anabakangurira kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge cyane cyane nk’ urumogi na kanyanga bikunze gukoreshwa n’ urubyiruko.
ACP Gatare yagize ati, “Iki gihugu gihanze amaso ku rubyiruko kuko aribo mbaraga zacyo ndetse banakigeza ku iterambere. Ntabwo rero iryo terambere ryabasha kugerwaho mu gihe urubyiruko rw’ u Rwanda rwishora mu biyobyabwenge cyane ko usanga binagira ingaruka ku buzima bw’ uwabinyweye.”
Yakomeje agira ati, “Mufite inshingano yo gutera intambwe mwamagana ibiyobyabwenge ndetse mu kanashyira imbaraga mu kwiga kugira ngo koko muzabashe kuba abanyarwanda beza, bafite ubumenyi buzanafasha mu iterambere ry’ igihugu.”
Gatare yasobanuriye aba banyeshuri ko ibiyobyabwenge ari icyaha kibangamiye umutekano cyane ko kinatera ibindi byaha birimo, ubujura, gukubita no gukomeretsa ndetse n’ ibyaha bitandukanye bijyanye n’ ihohotera rishingiye ku gitsina.
Umuyobozi w’ iri shuri bwana, Onyango O. Boniface, yashimiye Polisi y’ igihugu imbaraga ishyira mu kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge mu rubyiruko cyane cyane mu mashuri hirya no hino mu gihugu.
Yahamagariye abanyeshuri kugira uruhare mu kubirwanya binyuze mu guhanahana amakuru ku gihe ku bacyekwa ku bicuruza cyangwa se kubinywa kugira ngo bene abo bantu batabwe muri yombi kandi bashyikirizwe inzego z’ubutabera.
Biteganijwe ko iki gikorwa kizakorerwa kandi mu bigo by’ amashuri 200 hirya no hino mu gihugu hose.
Kinyarwanda
English











