Kuri uyu wa Gatandatu, Polisi yakoze umukwabu mu turere twa Musanze, Gisagara na Nyamagabe ifata amasashe agera ku bihumbi 101, 830 yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu.
Mu karere ka Musanze mu murenge wa Muhoza hafatiwe uwitwa Dusingizimana Leonard w’imyaka 38 afite amapaki 100 y’amasashi ahwanye n’ibihumbi 20, 000, buri paki iba igizwe n’amasashi 200, aya masashe yari ayajyanye mu mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP), Alexis Rugigana, yavuze ko Dusingizimana yafatiwe mu modoka itwara abagenzi ifite icyapa kiyiranga RAE 442 G biturutse kuri kamera iri muri iyo modoka.
Yagize ati: “Abapolisi nk’uko bisanzwe bahagaritse imodoka barayisaka basangamo imifuka ibiri irimo ayo masashe babajije nyirayo arabura. Habuze nyirayo niko kwifashisha kamera ziri mu modoka zerekana uwayinjije n’uburyo yayinjije basanga ni Dusingizimana.”
Undi wafatiwe mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Musebeya ni Nshimiyimfura Thacien w’imyaka 34 yafatanwe amapaki 400 y’amasashe ku igare.
Polisi ikorera muri ako karere yavuze ko uyu mugabo yageze ku bapolisi bari bashinzwe umutekano wo mu muhanda abageraho ahetse umufuka ku igare bagira amakenga bamubaza ikiwurimo babona atangiye kugira ubwoba. Yahise arivaho ashaka kwiruka bahita bamufata barebye muri uwo mufuka basangamo ayo masashe yari ajyanye gucuruza mu iduka rye riherereye mu murenge wa Kibumbwe.
Mu karere ka Gisagara hafatiwe uwitwa Mutangana Gracien w’imyaka 44 , yari afite amasashe 1,800 , Nzabonankira Damascene w’imyaka 42 we yafatiwe mu gasanteri ka Buseruka mu murenge wa Muganza afite amasashe 30.
Kugira ngo aba bose bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage aho bavuze ko mu maduka y’aba bagabo aherereye mu gace ka Buseruka bahacururizwa amasashe bicyekwa ko bayakura mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi niko kujyayo koko barayabafatana.
Polisi y’u Rwanda ihora igira inama abantu kwirinda gucuruza ibintu bya magendu by’umwihariko amasashe kuko atuma ubutaka butera, akanica n’ibinyabuzima byo mu mazi kuko usanga abantu bayajugunya aho babonye.
Abaturarwanda bose barakangurirwa kujya birinda ikoreshwa ry’amasashe ndetse babona umuntu uyakoresha bakihutira gutanga amakuru hakiri kare. Mu Rwanda ntibyemewe gucuruza amasashi kimwe n’ibindi bikoresho bya pulasitiki kuko bitabora kandi bikanangiza ibidukikije ndetse n’ibinyabuzima. Niyo mpamvu u Rwanda rwashyizeho ibisimbura ayo masashe.
Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashi n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe mu ngingo ya 10 bavuga ko Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Mu ngingo ya 12 ivuga ko Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.
Kinyarwanda
English











