Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y? u Rwanda na RICA mu bukangurambaga bwo gusobanura amabwiriza agenga icuruzwa ry?ibikoresho by?ikoranabuhanga byakoreshejwe

Nyuma y'aho hasohokeye amabwiriza N? DGO/REG/005 of 07/07/2022 agenga icuruzwa ry?ibikoresho by?amashanyarazi n?ibyikoranabuhanga byakoreshejwe, Polisi y? u Rwanda ifatanyije n?urwego rw?Igihugu rufite ubugenzuzi bw?ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) bakomeje ubukangurambaga bwo kwigisha abakora ubwo bucuruzi kubukora mu mucyo hubahirizwa amategeko, hanirindwa ubujura bwakunze kuvugwa muri aka kazi.

Mu kiganiro Waramutse Rwanda cyatambutse kuri televiziyo y'u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 03 Kanama, umuvugizi wa Polisi y? u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko aya mabwiriza azafasha mu kubika amakuru n?ibimenyetso hagamije gutahura abanyabyaha.

Yagize ati: ?Turagira inama abacuruzi bacuruza ibikoresho by?amashanyarazi n?ibyikoranabuhanga byakoreshejwe kumenya uko bakoresha amakuru n?icyo asobanuye. Byakunze kugaragara ko hari abantu bahungabanya umutekano w?abaturage bangiza bakanagurisha  insinga z?amashanyarazi, hakaba n?abandi wasangaga batuma ibisambo kujya kwangiza ibikorwaremezo by?amashanyarazi kugira ngo babibagurire ku giciro gito, bakirengagiza ko hari n?abandi baturage baha amakuru Polisi. Abo bose bakora ibikorwa bitemewe bamenye ko bigiye kubakururira ibyago.?

Yongeyeho ko: ? Ubusanzwe kwiba ni icyaha, aya mabwiriza aje gufasha kubona amakuru, kubera ko uwiba ntabona umwanya wo kugirana amasezerano n'uwo agiye kwiba ngo amubaze umwirondoro we cyangwa amakuru ku gikoresho agiye kumwiba, ariko umucuruzi ubifitye uruhushya azajya abaza uje kukigurisha umwirondoro we, ibiranga icyo gikoresho, ndetse n?aho yagikuye kugira ngo yubahirize amabwiriza kuko  umunsi Polisi na RICA baje kugenzura ibicuruzwa ucuruza bagasanga udafite ayo makuru yose uzajya ufatwa nk'aho wakibye.?

CP Kabera yagiriye inama abacuruza ibikoresho by?ikoranabuha byakoreshejwe kugira uruhare mu kurinda ubucuruzi bwabo batanga amakuru igihe cyose babonye abantu bacuruza ibikoresho by?akoreshejwe badafitiye amakuru, anaburira ibisambo ko ibihano bazajya bahabwa biruta inyungu bateganyaga gukura muri ibyo bikoresho bibye.

Umuyobozi w?urwego rw?Igihugu rufite ubugenzuzi bw?ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), Beatrice Uwumukiza yavuze ko amabwiriza agenga icuruzwa ry?ibikoresho by?ikoranubuhanga byakoreshejwe yashyizweho hagamijwe gukemura ibibazo byagaragaraga mu icuruzwa ry?ibyo bikoresho.

Yagize ati: ?Mbere umuntu yabyukaga mu gitondo akajya mu isanteri y?ubucuruzi agashinga iduka ricuruza ibikoresho byakoreshejwe yabaga yaguze, kandi akabigurisha adafite amakuru y?ibyo bikoresho. Kuri ubu abacuruzi barasabwa gusaba icyangombwa kibemerera kubicuruza, bakajya bakora amasezerano na ba nyir?igikoresho agaragaza umwirindoro w?ukigurisha n?amakuru yose ajyanye n?icyo gicuruzwa.?

Uwumukiza yasabye abacuruzi kumva kandi bagashyira mu bikorwa aya mabwiriza hagamije gukemura ibibazo bitandukanye byagaragaye muri uyu mwuga ndetse no gukemura ikibazo cy?ubujura cyakunze kuvugwamo.

Mu cyumweru gishize ku itariki ya 28 Nyakanga, nibwo hatangiye ubukangurambaga bwo gusobanura aya mabwiriza, bwatangiriye ku bacuruzi n?abatekinisiye bakorera mu Karere ka Nyarugenge, hakurikiraho abakorera mu turere twa Gasabo na Kicukiro ku itariki ya 29 Nyakanga, hagamije kubasobanurira uko bakwirinda ibyaha bigaragara muri ubu bucuruzi bw?ibikoresho by?ikoranubuhanga byakoreshejwe. Hakaba hamaze kwiyandikisha abacuruzi 204 basaba guhabwa ibyangombwa byo gucuruza ibi bikoresho byakorehsejwe. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Kanama ubukangurambaga bukaba bwakomereje no mu zindi ntara zigize igihugu.