Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’ u Rwanda Iratangiza Ubukangurambaga bwo Kurwanya Ihohotera Rishingiye ku Gitsina n’Irikorerwa Abana

Polisi y’u Rwanda ifatanije na Minisiteri y’ uburinganire n’ Iterambere ry’ Umuryango, ni uy’ Ubuzima ndetse na Minisiteri y’ Ubutaberayateguye ejo tariki ya 25 Kanama izatangiza igikorwa ku rwego rw’ igihugu cyo gushishikariza abanyarwanda kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina nirikorerwa abana.

Iki gikorwa gifite insanganyamatsiko igira iti, “Dusenyere Umugozi Umwe Dukumira Ihohotera Rishingiye ku Gitsina”, kizafungurwa ku mugaragaro ejo tariki ya 25 Kanama muri sitade ubworoherane yo mu  Karere ka Musanze, nyuma bene iki gikorwa kikazajya kibera nahandi hatandukanye mu gihugu hose.

Mu rwego rwo kurushaho guhangana n’ ihohotera rishingiye ku gitsina, Polisi y’ igihugu muri Nyakanga 2009,  yashyizeho  ikigo ‘Isange One Stop Centre’, iki kigo kikaba gikorera mu bitaro bya Polisi biri ku Kacyiru.

Iki kigo cyakira kandi kikanafasha abaje bakigana bahuye n’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina kibaha ubufasha ku buntu, bujyanye n’ ubuvuzi, ubutabera ndetse n’ ubujyanama. Izi serivisi zikaba kandi zihabwa abantu b’ ingeri zose baba, abagabo, abagore, abakuru, abana bato ndetse n’ abanyamahanga.

Isange One Stop Centre twakibutsa ko ifite icyumba gituje aho yacyirira uwahuye n’ ihohoterwa, muri iki cyumba cyangwa ‘Safe Room’ uwakorewe ihohoterwa akaba anahabonera  amafunguro n’imyambaro, ibi bikaba bibafasha kumva batuje bityo bakabasha kuganira n’ aba Polisi baba babakiriye ku nsanganya baba bahuye nayo.

Kubera ibikorwa byacyo by’ indashyikirwa byo kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina nirikorerwa abana, ikigo cya Polisi, ‘Isange One Stop Centre’, mu mwaka wa 2012 cyahesheje u Rwanda igihembo cy’ Umuryango w’Abibumbye cyitwa ‘United Nationas Public Award’.

Imibare itangwa n’ iki kigo, nuko nibura buri munsi cyakira abantu 6 bakorewe ihohotera. Kuva cyabona Izuba muwa 2009, kikaba kimaze kwakira abagera ku 7,000.