Impunzi zo mu nkambi ya Nyabiheke mu karere ka Gatsibo nizo mu nkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi za suwe na Polisi y’u Rwanda mu rwego rwo ku zikangurira kwirinda ibiyobyabwenge zirushaho gukomeza kwicungira umutekano no gukumira ibyaha aho zituye.
Inkambi ya Nyabiheke ifite abantu 14,117 naho iya Kiziba ikaba ifite 16,401 bose baturutse mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokasi ya Congo.
Inspector of Police Bonaventure Twizere yabwiye izo mpunzi ko ibiyobyabwenge ari umwanzi ku buzima bw’ umuntu, yongeyeho kandi ko binatuma uwabikoresheje ashobora gukora ibindi byaha birmo nko, gufata ku ngufu, ubujura urugomo n’ ibindi.
Iki gikorwa Polisi y’u Rwanda ikaba isanzwe igikora isura banyarwanda bose kimwe no mu nkambi z’ Impunzi ishishikariza abazituye mo kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubikumira kandi bakarushaho kubungabunga ibidukikije.
Jacques Kanyangwe ushinzwe inkambi ya Kiziba yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo idahwema kubakangurira no kubaha inyigisho kuburyo bakwiye gucunga umutekano wo mu nkambi ndetse no kubungabunga ibidukikije.
Yijeje ubuyobozi bwa Polisi ko bagiye gukora ibishoboka byose kugirango barusheho kumbatire amahoro n’umutekano bafite.
Kinyarwanda
English











