Ikibazo cy’ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge ni kimwe mu bibazo byugarije igihugu cyane cyane mu rubyiruko.
Mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge, Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa by’ubukangurambaga mu gihugu hose; aho isobanurira ibyiciro by’abantu batandukanye ububi bwabyo, ariko ikibanda ku rubyiruko rw’abanyeshuri.
Abafatanyabikorwa mu kurwanya ibyaha barimo abayobozi b’inzego z’ibanze, amashyirahamwe y’abantu batandukanye, na Sosiyete sivile na bo bagira uruhare mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge.
Ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage hari abantu benshi bagiye bafatirwa mu gukora, gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge bashyikirizwa inzego z’ubutabera.
Ku wa 03 Nzeri 2018, Polisi ikorera mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Macuba, Kagali ka Rugali, yataye muri yombi uwitwa Hatangimana Celestin w’imyaka 27 ahetse imifuka ibiri minini y’urumogi kuri moto ifite ibirango RD 476X.
Kuri iyo taliki kandi, mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Kigarama ku cyambu cya Gasenyi hafatiwe umugabo witwa Nzabonariba Bukuru w’imyaka 46 afite ibiro bitatu by’urumogi yari avanye muri Tanzania.
Mu Ntara y’amajyepfo, Polisi y’ u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, igendeye ku makuru yahawe n’abaturage, yakoze umukwabo wafatiweho litiro 145 z’inzoga y’inkorano yitwa Muriture na litiro 14 za Kanyanga. Muri uyu mukwabo kandi abantu batatu bazwiho kwenga no gucuruza inzoga zitemewe batawe muri yombi.
Polisi y’u Rwanda ikomeje kugira inama abaturage kwirinda ibiyobyabwenge cyane ko usibye no kuba ubwabyo ari icyaha gihanwa n’amategeko, bikunze no kugaragara ko ibiyobyabwenge biri ku isonga ry’ibyaha ndetse ahanini rikaba na nyirabayazana w’ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, kwicana hamwe na hamwe, gufata ku ngufu, ubujura, impanuka mu muhanda ndetse n’izindi ngarukka ku buzima bw’ubikoresha n’ubukungu bw’igihugu.
English









