Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’ Igihugu n’ Urwego rw’ Itangazamakuru Rwigenga Bagiranye Ibiganiro kw’ Itegeko ry’ Itangazamakuru

Polisi y’ igihugu kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Kanama, yakiriye ku biro byayo bikuru ku Kacyiru, umuyobozi mukuru w’ Urwego rw’ Itangazamakuru Rwigenga mu Rwanda, aho impande zombi zagiranye ibiganiro ku itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda.

Ibi biganiro bikaba byari bigamije gusobanurira aba Polisi kuri iryo tegeko kugirango inzego zombi zibashe gukorana neza hatagize ubangamira undi cyane ko haba Polisi ndetse nuru rwego  bose bakorera abatura Rwanda. Ibi biganiro bikaba byari byitabiriwe naba Polisi bakora mu ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha (CID).

Uru rwego rw’ itangazamakuru rwigenga cyangwa rwigenzura  (Rwanda Media Commission)rwagiyeho mu mwaka wa 2013 rushyizweho n’ itegeko Nimero 02/20  13 ryo kuwa 08/02/2013. Iri tegeko rikaba rigena imyitwarire n’ imyifatire y’ umunyamakuru nibindi.

Umuyobozi w’ uru rwego, bwana Muvunyi Fred yashimiye imikoranire myiza hagati ya Polisi y’ igihugu n’ itangazamakuru. Yavuze ariko ko, iyi mikoranire ari ngombwa ko inozwa ibyo ngo bikaba byagerwaho neza  ari uko aba Polisi cyane cyane abakora mu bugenzacyaha basobanuriwe kubijyanye niri tegeko kugirango hatabaho uruhande rubangamira urundi dore ko  izo mpande zombi zifite inshingano nyamukuru yo gukorera abatura Rwanda.

Umuyobozi wa Polisi ushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu ishami ry’ ubugenzacyaha (CID), senior Superintendent Urbain Mwiseneza yashimiye ibiganiro byiza bagejejweho n’ uru rwego kubijyanye niryo tegeko, akaba yasobanuye ko Polisi yamaze gutera intambwe mu kubahiriza bimwe mu byo uru rwego rusaba ibigo bya reta, harimo gushyiraho abashinzwe ubuvugizi .

Nimuri uru rwego Polisi yashyizeho abavugizi mu Ntara zose z’ igihugu harimo n’ umugi wa Kigali ndetse n’ umuvugizi w’ ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda.