Ku itariki 16 z’uku Kwezi; Polisi y’u Rwanda n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira ibyaha bakoze umuganda wo kubakira inzu imiryango ine itishoboye ituye mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Imiryango yubakiwe harimo uwa Nyirakabaya Theresa utuye mu kagari ka Muhororo, mu murenge wa Cyabingo, akarere ka Gakenke; uwa Mushimiyimana Innocente utuye mu kagari ka Gitovu, Umurenge wa Kinazi (Huye); uw’uwitwa Uwingeneye Clementine wasenyewe n’ibiza by’imvura utuye mu kagari ka Kebero, mu murenge wa Ntongwe (Ruhango); hakaba n’umuryango wa Kampire Scovia utuye mu kagari ka Balija, mu murenge wa Nyagatare, mu karere ka Nyagatare.
Na none, Polisi mu karere ka Rutsiro n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwo muri aka karere batunze amabuye n’Amatafari bizakoreshwa mu kubakira inzu umuryango utushoboye w’iwitwa Mutiganda Jean Bosco utuye mu kagari ka Cyarusera, mu murenge wa Mushishiro.
Mu ijambo rye ry’ishimwe, Nyirakabaya yagize ati,"Njye n’abana banjye batatu twahoraga dufite impungenge ko akazu twabagamo kazatugwaho bitewe n’uko kari gashaje. Ndishimye bitavugwa kuba mbonye aho kuba heza. Umutima uzirikana abandi; cyane cyane abatishoboye muzawuhorane. Imana izabiture ineza mugiriye Umuryango wanjye."
Uwingeneye na we yashimye Polisi n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira ibyaha agira ati,"Iyi nzu nziza umuryango wanjye wubakiwe tuzayifata neza kuko ari urwibutso rugaragaza ko Polisi yacu itaducungira umutekano gusa; ahubwo ko inakora ibikorwa biteza imbere abaturage; cyane cyane abatishoboye."
Nyuma y’umuganda wo kubakira iyi miryango; habaye ibiganiro byibanze ku kwirinda ibyaha n’uruhare rwa buri wese mu kubikumira no kubirwanya.
Mu butumwa yagejeje ku rubyiruko rwafatanyije na Polisi kubakira Nyirakabaya (Gakenke), Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Kayumba yarusabye gushyira imbaraga mu gukangurira urubyiruko bagenzi babo kwirinda kwishora mu biyobyabwenge; bakababwira ko ibiyobyabwenge bishyira mu kaga ubuzima bw’ubinywa kubera ko bimutera uburwayi butandukanye; kandi ko bimutera gukora ibyaha bitandukanye nko gukubita no gukomeretsa.
Yababwiye ati,"Mujye mubwira bagenzi banyu ko ibiyobyabwenge bishobora gutuma bishora mu busambanyi bukurikirwa n’ingaruka zirimo gutwara inda, kureka ishuri no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina; maze mubagire inama yo kubyirinda no kubireka (ababinywa).
SSP Kayumba yagize kandi ati,"Igihe muganira na bagenzi banyu mujye mubabwira ko umuntu ufashwe arimo kunywa urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge; kubicuruza, kubikwirakwiza; cyangwa kubikoresha afungwa; kandi agacibwa ihazabu.
Uku gufatanya n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu kubakira imiryango itishoboye biri muri gahunda za Polisi y’u Rwanda zo kunganira gahunda za Leta zigamije guteza imbere Abaturage; cyane cyane abatishoboye.
Kinyarwanda
English











