Ku wa gatanu tariki 19 Mutarama uyu mwaka Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali basoje icyiciro cya mbere cy’Ubukangurambaga ku isuku n’umutekano bubaye ku nshuro ya karindwi cyahereye tariki 31 Ukwakira kugeza ku ya 31 Ukuboza 2017 banatangiza icyiciro cyabwo cya kabiri.
Icyiciro cya kabiri cyabwo cyatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamurindwa; Polisi yari ihagarariwe n’ushinzwe ibikorwa byayo byerekeranye no kugarura ituze muri rubanda, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera; akaba yari hamwe n’ushinzwe imikoranire yayo n’Abaturage ndetse n’izindi nzego, Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare.
Umuhango wo gutangiza icyiciro cya kabiri cy’ubu bukangurambaga wabereye ku Biro by’Umujyi wa Kigali. Mu bikorwa byakozwe mu cyiciro cya mbere cyabwo harimo gutoragura no kwegeranya imyanda ingana na toni 300; iki gikorwa kikaba cyarabereye mu mirenge 11 mu minsi itanu.
Insanganyamatsiko y’ubu bukangurambaga igira iti:"Duharanire ko Kigali ikomeza kuba Umujyi ubereye ijisho (w’icyatsi kibisi), kandi urangwamo isuku n’umutekano."
Atangiza icyiciro cya kabiri cy’ubu bukangurambaga, Nyamurinda yashimye Polisi n’izindi nzego zagize uruhare mu bukangurambaga bw’icyiciro cya mbere, ndetse n’ubwabubanjirije; aboneraho gusaba Abayobozi b’inzego z’ibanze n’Abafatanyabikorwa batandukanye gushyira imbaraga mu gukangurira abatuye Umujyi wa Kigali n’abawugenda kurangwa n’isuku; bakabibutsa ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye; bityo ko buri wese akwiriye kwirinda ibyaha; kandi akagira uruhare mu gukumira icyahungabanya umutekano.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagarutse ku isano iri hagati y’isuku n’umutekano agira ati,"Isuku nke itera uburwayi; uburwayi na bwo bugatera inzara n’ubukene kuko iyo umuntu urwaye ntakora. Ikindi kandi umuntu urwaye nta mutekano, ituze n’amahoro aba afite kubera ko aba ababajwe n’umubiri. Mu magambo make, isuku nke ni imbogamizi ikomeye ku mutekano n’iterambere birambye."
Yibukije Abayobozi b’inzego z’ibanze ko bagomba kugenzura isuku y’ahantu hahurira abantu benshi nko mu tubare, Resitora, Amahoteri n’Amasoko; akivuga kuri iyi ngingo akaba yaragaragaje ko mu isuzuma ryakozwe mu cyiciro cya mbere cy’ubu bukangurambaga Raporo zerekana ko hamwe muri ho nta suku ihagije yari ihari.
Mu ijambo rye, CP Butera wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda mu gikorwa cyo gutangiza icyiciro cya kabiri cy’ubu bukangurambaga yashimye Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’izindi nzego ku ruhare rwabo mu kwigisha Umuryango nyarwanda kurangwa n’isuku no kuwukangurira kwirinda ibyaha.
Yagize ati,"Mu gihe tuvuga ku bufatanye mu guteza imbere isuku no gusigasira umutekano; tugomba kuzirikana ikibazo cy’ibiyobyabwenge cyugarije Umuryango nyarwanda; cyane cyane urubyiruko. Twibuke ko Abaturage ari wo mutungo w’ibanze w’Igihugu. Nta cyo byaba bimaze gushishikariza isuku abantu basabitswe n’ibiyobyabwenge. Inzego zose zikwiriye gufatanya gukumira iyinjizwa ryabyo mu gihugu; zikanakangurira Abaturarwanda kwirinda kubyishoramo zibabwira ingaruka zabyo."
CP Butera yagize kandi ati,"Nubwo Polisi n’izindi nzego badahwema gukangurira Abaturarwanda kwirinda ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina haracyari ababikora; ariko kuko guhindura imyumvire bisaba guhozaho inzego bireba zikwiriye kurushaho kubirwanya no kubikumira."
Ubukangurambaga ku isuku n’umutekano bwatangiye mu mwaka wa 2011. Kuva butangiye, imirenge n’uturere byahize ibindi muri ubu bukangurambaga mu Mujyi wa Kigali byahembwe Imodoka enye za Pick Up, Ikamyo imwe na Moto ebyiri.
Kinyarwanda
English











